Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ahitwaga ‘Ndabanyurahe’ habaye nyabagendwa, barashimira Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ahitwaga ‘Ndabanyurahe’ habaye nyabagendwa, barashimira Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe January 15, 2024
Share
SHARE

Image

Amateka mabi y’aho yatumye hitwa ‘Ndabanyurahe’ kubera bariyeri yakumiraga abajya n’abava mu Kinigi ku buryo nta wahanyuraga atabanje gusora.

Bamwe mu baturage bagana n’abaturiye iyi santeri y’ubucuruzi ya ‘Ndabanyurahe iherereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ubu barashima ko nyuma yo kubohora u Rwanda amateka yahindutse ubu hakaba harabaye nyabagendwa n’ubwo izina ryo ritarahinduka.

Iyi santeri yakunze kurangwa n’urwikekwe kuva mu myaka ya 1962, ariko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda byakozwe n’Ingabo za RPA Inkotanyi ziyobowe na Perezida Kagame.

Ndabanyurahe hari ahantu hakanganye ku buryo hari abahitagamo kuhakikira.

Kuri ubu aka gace gaherereye ku muhanda werekeza kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga gajkomeje kunyaruka mu iterambere ndetse kagendwa n’abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Ndabanyurahe Jean Nepomcsene, umwe mu bahatuye, avuga ko Perezida Kagame yatumye babaho mu mahoro.

Yagize ati: “Iyi santere muri rusange twavuga ko yaranzwe n’amateka mabi mbere y’imyaka 30 ishize. Hano habaga bariyeri y’abapolisi b’iyahoze ari Komini Kinigi bahakubitiraga abaturage, ubacitse agahura n’ibisambo mu mashyamba yabaga hano hose ureba kuko ntabwo hari hatuwe.”

Kayihura akomeza avuga ko Perzida Kagame ari we watumye abo muri Ndabanyurahe babaho mu mahoro n’umutuzo.

Yagize ati: “Ndabanyurahe hano kuhaba byasabaga gufunga umwuka kubera imiyoborere mibi n’igitugu. Mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda aha ho wagira ngo hari mu yindi si Burugumestiri yakoraga ibyo ashatse.

                             Ahahoze bariyeri ibabuza gutambuka, ubu habaye nyabagendwa

Ingabo za RPF Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda agahenge kaje abacengezi na  bo baducanaho tugira Kagame arabirukana basubira inyuma y’ibi birunga. Umudendezo turawubona ubu umuturage wo muri Ndabanyurahe yavuga ko yazutse kuva Kagame yabohora uru Rwanda 1994.”

Mukampabuka Euphrasie avuga ko boshimira ko nta muntu ukibatangirira mu mayira ku buryo batakibaho mu bwoba.

Yagize ati: “Ubundi uretse no uba twarabaye mu mateka yaranzwe n’ubwoba hano, iyo twageraga mu Mujyi wa Musanze batwitaga abanyeshyamba. Ikindi iyi santere yari yubakishije inzu z’ibirere none reba dufite inzu nziza amazi, amashanyarazi mbese Kagame yaratuzuye atuma tumenyekana.”

Mukampabuka akomeza avuga ko ikindi ashimira Kagame ari uko yateje imbere ubukerarugendo bakaba babukuramo amafaranga n’imirimo.

Yagize ati: “Kagame yakoze umuhanda Kinigi Musanze kugera mu Birunga ubu ni ukugenda tunyerera, amatara ku mihanda yaka nijoro hano hahora ari nko ku manywa, ubukerarugendo Kagame yashyigikiye inyungu zitugeraho, hano abakerarugendo bagura ibikoresho by’ubugeni tuba twakoze.

Kugeza ubu isantere ya Ndabanyurahe ifite isoko bituma bahahira hafi kandi abashaka ibirayi bavuye za Kigali baza kuhapakirira kuko ni igice cyera ibirayi cyane.

Bavuga kandi ko kuba Perezida Kagame yarabagejejeho ibikorwa by’iterambere kandi byazamuye agaciro k’imirima yabo, aho muri iyi minsi kubona ikibanza cyo kubakamo bitari munsi ya miliyoni 10 ku kibanza cya metero 25 kuri 30.

Abo muri Ndabanyurahe bavuga ko bazatora Kagame Paul 100% mu matora ari mu minsi iri imbere uyu mewaka wa 2024.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burasaba abaturage bo muri iyi Santeri gukomeza gusigasira ibyiza bagejejweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, babungabunga ibikorwa remezo ndetse bagatanga umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Abatuye muri iyi santeri bavuga imyato imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 15, 2024 January 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?