Minisiteri y’imari ya Ghana yashishikarije Perezida Nana Akufo-Addo kudashyira umukono ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi wateje impaka, wemejwe n’inteko ishingamategeko mu cyumweru gishize.
Iyo minisiteri yaburiye ko iki gihugu, gishobora gutakaza miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika y’inkunga ya Banki y’Isi mu myaka iri hagati y’itanu n’itandatu iri imbere.
Uwo mushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka itatu ku muntu uwo ari we wese uvuze ko ari umutinganyi n’imyaka itanu y’igifungo ku kwamamaza ibikorwa by’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBT+.
Ghana yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse mu mwaka ushize ikigega cy’imari ku isi (IMF/FMI) cyayihaye imfashanyo y’ingoboka kugira ngo ibintu bitazamba kurushaho.
Hari impungenge ko icyuho icyo ari icyo cyose mu nkunga ya Banki y’Isi n’abandi baterankunga, cyakoma mu nkokora ibikorwa byo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.
Minisiteri y’imari igira inama Perezida Nana Akufo-Addo kuba aretse gushyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugeza igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzafatira icyemezo niba uwo mushinga w’itegeko ujyanye n’itegekonshinga.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ibirego mu rukiko na mbere yuko uwo mushinga wemezwa n’inteko ishingamategeko, ariko bishobora gufata igihe mbere yuko usuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Perezida wa Ghana afite igihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kwakira uwo mushinga w’itegeko kugira ngo afate icyemezo niba yawushyiraho umukono ugahinduka itegeko kandi niba atabikoze, afite iminsi 14 yo gutanga impamvu zabimuteye.
Nubwo uwo mushinga w’itegeko ku burenganzira bukwiye ku mibonano mpuzabitsina y’abantu n’indangagaciro z’umuryango wa Ghana (Proper Human Sexual Rights and Ghanaian Family Values Bill) wemejwe n’inteko ishingamategeko ku wa kane ushize, ntabwo urohererezwa perezida ngo awemeze.
Ni mu gihe kandi Amerika, Ubwongereza n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze kwamagana uwo mushinga w’itegeko, washyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana.
Amakuru avuga ko Perezida Akufo-Addo arimo gukorana inama na minisiteri zikomeye n’abaterankunga, mu rwego rwo gusuzuma ingaruka uwo mushinga w’itegeko ushobora guteza.