Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imikino

Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside

igire
igire Yanditswe April 1, 2024
Share
SHARE

Nimero ya mbere muri Tennis y’Abagore mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yagaragaje ko uyu mukino wamufashije gukira ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akabasha no kwiyubaka.

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe 2024, mu Kiganiro #Ijabo250 cyagarutse by’umwihariko ku rugendo rw’imyaka 30 rwo gukira ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umulisa Joselyne yavuze ko Tennis yamubereye umuti womora ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni yo mpamvu twifuje gukwirakwira ahantu hose, tuyoboka siporo idufasha gukira ibyo bikomere. Kubera ko kuba uri umwana muto, ukareba ababyeyi bicwa, kugira ngo ujye kwibagirwa iyo sura biragoye cyane.”

“Ugerageza gusa n’ubushyira ku ruhande kugira ngo bikomere byasabaga izindi mbaraga, izo mbaraga nta handi zari kuva hatari muri siporo. Ni yo dufata nk’aho ari ikintu cyatugiriye akamaro kugira ngo tubashe kugira intambwe dutera.”

Umulisa Joselyne avugako   yagize ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ariko nyuma yo kwinjira muri Tennis atangira kuryama agasinzira, cyane ko yahuye n’ihungabana ryamubuzaga gusinzira.

Yinjiye muri Tennis nyuma yo kugerageza indi mikino itandukanye kugira ngo arebe icyamufasha gusubira mu buzima busanzwe bwo kudahora yigunze.

Ati “Nari narananiwe kwiyakira, rero numvaga nshaka kudakomeza kwibona mu bitaro nterwa inshinge cyangwa mira ibinini byo kugirango mbashe gusinzira”

Yakomeje avuga ko yinjiye mu mukino wa Tennis ashaka ikintu kizamufasha gusinzira. Yavuze kandi ko Tennis ifatwa nk’umukino usaba gukoresha umutwe kuko iyo uwukina uba utekereza ku gapira wibanda aho gashyirwa bivuze ko ibindi bitekerezo bigenda. Ati “Ubwa mbere mfata racket nararyamye ndasinzira.”

Umulisa Joselyne yatangiye gukina Tennis mu 2003. Mu kwitura Igihugu cyamureze ndetse agashobora kwiteza imbere, yashinze “Rwanda Youth Tennis Development Foundation”, umuryango ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato muri Tennis.

Mu mishinga ye, Umulisa yifuza gushinga Ikigo cy’Iterambere rya Tennis mu Rwanda, kikajyamo abana bazaba baturutse mu mashami atandukanye ya “Rwanda Youth Tennis Development Foundation” azaba abarizwa hirya no hino mu gihugu.

 

You Might Also Like

BAL2025: APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri

BAL 2025: APR BBC yatsinze Nairobi City Thunder imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)

Perezida Kagame yanenze abikoreza u Rwanda inshingano zitubahirizwa muri RDC

Perezida KAGAME yashyizeho umuyobozi wa RDB

MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg

igire April 1, 2024 April 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?