Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ubuhamya bwa Tuyishime warokotse Jenoside: ‘Sinari nzi ko u Rwanda ruzongera kubaho’
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ubuhamya bwa Tuyishime warokotse Jenoside: ‘Sinari nzi ko u Rwanda ruzongera kubaho’

igire
igire Yanditswe April 11, 2024
Share
SHARE

Tuyishime Valens umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi mu nkambi ya Nyarushishi, avuga ko atari azi ko u Rwanda ruzongera kubaho.

Yabigarutseho ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ku ya 7 Mata 2024, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya avuga ko   yageze i Nyarushishi ahereye muri Kiliziya ya Shangi aho yamaze ukwezi kurenga yifuza urupfu akarubura, nyuma yo kubona imbaga y’Abatutsi barenga 8 000 itikirira aho kuri kiliziya gatolika ya Shangi.

Tuyishime Valens wari ufite imyaka 15 muri Jenoside, icyo gihe yiga mu wa 2 w’ayisumbuye muri GS Saint Cyprien ya Nyamasheke, ubu yitwa GS Saint Joseph, avuga ko yayiburiyemo se umubyara n’abavandimwe be 2 b’abahungu, agira amahirwe yo kurokoka we na nyina n’abavandimwe be 5, mu buryo bugoranye cyane kuko aho ku kiliziya gatolika ya Shangi harokokeye mbarwa.

Avuga ko icyo gihe bari batuye muri segiteri Mukoma, komini Gafunzo, ubu ni mu murenge wa Nyabitekeri,akarere ka Nyamasheke.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga, Abatutsi b’icyari Komini Gafunzo ubu ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, ngo amahoro kuri bo yabaye make cyane, aho na se wari umucamanza mu rukiko rwa kanto rwa Shangi, yatahaga buri gihe ababwira uburyo atorohewe, banakubitiraho na bo uko bamerewe mu mashuri bigamo, bakabona ahazaza habo batahabona.

Avuga ariko ko ubwo Jenoside yatangiraga tariki ya 7 Mata, mu gace kabo abaturage basaga n’abatuje, bumva ahandi ngo Abatutsi batangiye kwicwa, bo bakibaza ibyo ari byo, ku wa 9 Mata, hishwe uwari umudozi, babona ko bitoroshye ni bwo we yasigaga ababyeyi n’abavandimwe be akagenda ijoro ryose yerekeza kuri Paruwasi gatulika ya Shangi.

Iyi kiliziya ya Shangi yatikiriyemo Abatutsi barenga 8 000 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ati: Ku itariki ya 8 Mata, abahoze mu ngabo za Habyarimana bitaga abarezerevisite, bagiye ku biro by’icyari Komini Gafunzo, bahabwa ibikapu birimo  za gerenade n’amasasu.

Ku ya 9 batangira kwica Abatutsi bahereye ku wari umudozi kuri santere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi, Thadée Baruseseye, abandi dukwira imishwaro ngenda ijoro ryose nerekeza kuri  Paruwasi gatulika ya Shangi mpagera ku wa 10 Mata mugitondo.”

Avuga ko we n’abandi bahahungiye bibwira ko nta watinyuka kuhabicira, bakinguriwe n’abapadiri, barinjira, bamwe bajya ku rubaraza rwa kiliziya abandi binjiramondetse abandi bajya mu Kibikira we yihisha ku ruzitiro rw’inzu z’ababikira.

Kuva ku wa 12 Mata, batangira guhangana n’ibitero bibicamo benshi, kuko byakoreshaga imbunda bakoresha amabuye, umunsi wababereye mubi cyane ni  ni itariki  ya 29 Mata, ubwo interahamwe z’uwitwa Munyakazi Yusufu zabiraragamo zifatanyije n’iz’uwitwaga Pima.

Ati: “Zahageze mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, zibanza kubaza umubikira mukuru ku by’abo yahishe ababwira ko ari utwana gusa duhari bakomereza mu kiliziya, hari hamaze  kuba nka saa kumi n’ebyiri, barica kugeza mu masaa tatu z’ijoro batinya ko bakwicana ubwabo kuko hatabogana, amatara yose yaraciwe.”

Avuga ko kiliziya ya Shangi yose yahindutse imiborogo, izo nterahamwe za Munyakazi Yusufu, zari zaje zuzuye Dayihatsu zivuye kwica mu cyari Perefegitura ya Kibuye, zisiga zibwiye iza Gafunzo kuzinduka zica abatishwe.

Zazindutse ziza abakiri bazima zikabikoreza imibiri y’abishwe, n’abakomeretse, bakirimo akuka, babajyana ku cyobo cyiswe ‘Croix-rouge’, zibabeshya ko ari aho bavurirwa, bahagera,bamara kujugunya imibiri muri icyo cyobo na bo zikabicira aho zibajungunyamo hakaba n’abo zitamo ari bazima.

Avuga ko nyuma yaho abarokotse na we arimo, abenshi bari abagore n’abakobwa n’abana b’abahungu bari bambitswe udukanzu ngo abicanyi bagire ngo ni abakowa, nta mazi, nta biryo keretse ibyo ababikira babahaga na bwo bigoranye, ibikomere bitavurwa, bimwe bikageraho bikikiza, babaho nabi batyo nta kirengera kugeza ku wa 22 Gicurasi babona burizwa amabisi 3 bajyanwa i Nyarushishi.

Tuyishime Valens avuga ko atatekerezaga ko u Rwanda ruzongera gutekana

Ati:  “Twahasanze abari bavuye kuri sitade ya Rusizi bahamaze iminsi 9, nyuma haza n’abandi bavuye nanone kuri sitade. Tubaho interahamwe ziza kuturobamo abo zijya kwica abasigaye tukabaho mu buzima butagira ibyiringiro by’ejo hazaza, twibaza niba u Rwanda ruzongera kubaho.’’

Yunzemo ati: “Ku wa 26 Kamena 1994, ubwo bumvaga ko Abafaransa bagiye kuza, tubyuka mugitondo dusanga interahamwe zatugose ngo ziturimbure bataraza, ku bw’amahirwe uwari komanda wa Jandarumori ya Cyangugu koloneli Bavugamenshi yohereza  bisi 2 zuzuye abajandarume, batujya hagati, bigeze nka saa tanu z’amanywa tubona  zirikubuye ziratashye turokoka dutyo. Abo bajandarume bataha nimugoroba babisikana n’ingabo z’Abafaransa. ‘’

Aho i Nyarushishi avuga ko bahabaye mu buzima bugoye cyane, abo Bafaransa babarinze batabakunze kuko na bo bazaga gutwaramo abakobwa basambanya.

Inkotanyi zibagezeho zibabwira ko batagipfuye, batangira gukangurirwa gusubira mu matongo yabo ngo bafashirizweyo, ari bwo yatashye asanga nyina na bashiki be barahishwe n’abaturanyi, barasubirana ubuzima buragaruka.

Ati: “Nasubiye kwiga, ndangiza na kaminuza kimwe n’abo bashiki banjye. Turakorera igihugu, twariyubatse, ndi umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, ngira uruhare mu bikorwa by’isanamitima, narashatse, ndabyara, ndashimira cyane Inkotanyi n’uwari uziyoboye  Nyakubahwa Perezida Kagame. Abakomoka ku batwiciye abacu tubanye neza, icyizere cy’ejo hazaza cyaragarutse.”

Asaba buri wese kwirinda icyagarura urwango mu Banyarwanda, akanasaba urubyiruko guhangana n’ibitekerezo bibi biganisha kuri Jenoside kandi akanarusaba gusigasira ibyagezweho kuko byavunnye cyane ababiharaniye.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi, Utamuriza Vestine ashimira abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uburyo bakomeje guhangana n’ingaruka zayo, biyubaka mu buryo bashoboye bwose, akabasaba gukomeza ubwo butwari.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 11, 2024 April 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?