Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris

igire
igire Yanditswe April 22, 2024
Share
SHARE

Umuhanzi Nyarwanda Ben Kayiranga ukorera umuziki n’ibindi bikorwa mu Bufaransa yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda imaze gutanga umusaruro ku Gihugu no ku Banyarwanda baba hirya no hino ku Isi.

Kuva 2018 binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, aho yose yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Nk’umuntu ujya afata umwanya akajya kureba umupira muri Stade ya Parc des Princes ikiniraho Ikipe ya Paris Saint-Germain, Ben Kayiranga yavuze ko aterwa ishema rikomeye no kubona abantu ibihumbi 48 bayijyamo, bose babona Visit Rwanda.

Ubwo yari mu Kiganiro Amahumbezi cyo kuri uyu wa Mbere yagize ati “Ukabona amatara aratse, Visit Rwanda irasohotse. Haza ikintu gikubita mu mutima ukumva ugize ishema.”

Yakomeje ati “Iyo ubonye abana mu muhanda i Paris, bagiye nko mu isoko guhaha n’ababyeyi babo bambaye imipira yanditseho Visit Rwanda, njyewe ndanabafotora, ariko biteye ishema.”

Ben Kayiranga yavuze ko iyo urebye mu barenga miliyoni 62 batuye mu Bufaransa, abenshi bamaze kumenya u Rwanda biturutse kuri Visit Rwanda kandi bamwe batangiye kurusura.

Ati “Indege iza yuzuye, iyo utaguze itike mbere, nta mwanya ubonamo. Abantu batabona rero akamaro k’icyo gikorwa, bafite ikibazo. Tuzagira ba mukerarugendo benshi, igihugu kizasarura.”

Ben Kayiranga yavuze ko abari mu Rwanda bashobora kutaba babona neza umusaruro n’amaso yabo ariko abari i Paris bo babibona.

Ati “Umusaruro ntibawubona n’amaso yabo ariko ejo hazaza bazasarura. Ikindi natwe aba-Diaspora batuye muri kiriya gihugu, tubona amasezerano y’akazi byihuse, tubona ibisubizo kuri serivisi tuba tugiye gusaba. Mbese natwe tubigenderaho.”

Yakomeje agira ati “Abantu bashaka nk’inzu, iyo uje ukavuga ko uri Umunyarwanda, ntabwo bagufata nk’abandi. Umunyarwanda agirirwa icyizere. Umusaruro wabyo ndawubona, noneho harimo n’ishema kubona aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze no kubona abantu benshi baragenda barwambaye, ni ibintu byiza.”

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 22, 2024 April 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?