Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Muhanga: Ijoro ntiryadukanga dufite Paul Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Muhanga: Ijoro ntiryadukanga dufite Paul Kagame

igire
igire Yanditswe June 24, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu banyamuryango b’Umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari, bazindutse saa munani bajya kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame, baravuga ko ntacyababuza kuzinduka kandi yarabahaye umutekano.

Umwe muri bo yagize ati: “Reka mbabwire ubu ntituri mu muhanda, ubuse murabona amatara ataka, kuki se nagira ubwoba bwo kuzamuka njya mu mujyi wa Muhanga kuba hamwe n’abandi ngo twongere kwitegurira hamwe gutora uwaduhaye umutekano akaduha urumuri?”

Mugenzi we nawe ati: “Jyewe ntuye iruhande rwa Nyabarongo navuye mu rugo saa sita nifubitse igitenge, none se hari ikibazo nagira cyo kunyura mu ishyamba nijoro kandi Muzehe umubyeyi wanjye ahari na cyane ko nabaye ngitambuka nkabona abasirikare bakambaza ngo ko ugenda ni joro nkababwira nti ngiye kwirebera Muzehe wanjye Paul Kagame i Muhanga barangiza bakamperekeza bakangeza ahari amatara, urumva se icyankoma imbere cyava he kandi mpagarikiwe n’Intare?”

Abo baturage bavuye mu Murenge wa Rugendabari ubusanzwe uri mu gice cy’imisozi ya Ndiza berekeje mu mujyi wa Muhanga, aho bagiye kwitegurira hamwe n’abandi banyamuryango ba FPR kwakira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, uribuze kuhiyamamariza kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire June 24, 2024 June 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?