Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage bacu.”
Mu bakuru b’ibihugu yashimiye harimo uwa Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bissau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, South Sudan, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia n’ibindi bihugu bitandukanye, abasezeranya gukomeza ubufatanye.
Perezida Paul Kagame nyuma yo gutorwa, yashimiye ingeri z’abantu bari mu byiciro bitandukanye bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse bakanamugirira icyizere cyo kongera kuyobora Abanyarwanda, abasezeranya ko ibyiza byinshi biri imbere, kandi ko nibafatanya muri byose Igihugu kizagera ku iterambere bahereye ku byamaze kugerwaho mu myaka 30 ishize.
Nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje by’agateganyo amajwi y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.
Tariki 22 Nyakanga 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora, yemeza ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.