Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kenya: Basoje umwaka baninjira mu wundi bigaragambya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kenya: Basoje umwaka baninjira mu wundi bigaragambya

igire
igire Yanditswe December 31, 2024
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri abaturage bazindukiye mu mihanda y’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, barigaragambya bashinja Leta kwica abaturage, kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubashimuta.

Imyigagarambyo yatangiye ejo ku wa Mbere yashimutiwemo abayobozi barimo n’abasenateri aho abaturage bongeye kuzinduka bigaragambya basaba ko abo bafashwe barekurwa.

Senateri, Okiya Omtatah, ejo ku wa Mbere yifatanyije n’abigaragambya bigabiza imihanda ya Nairobi bayicaramo baririmba indirimbo zamagana Leta banasaba Polisi kurekura abantu barindwi bafunzwe muri uku kwezi.

Polisi yateye ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya, Senateri Okiya n’abandi bari kumwe barafatwa barafungwa.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu cyumweru gishize yagaragaje impungenge ku mibare y’abafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa kwamagana ubutegetsi.

Mu cyumweru gishize Perezida William Ruto yavuze ko leta izahagarika ibikorwa byo gufata abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo urubyiruko rubeho mu mahoro.

Senateri Omtatah ejo ku wa Mbere yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi asaba ko Leta yarekura abantu 7 bafashwe na Polisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bane na bo  barabuze nyuma yo gukwirakwiza amashusho  ya Perezida Ruto, aho byavuzwe ko yangisha abantu ubutegetsi.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko Kenya ishobora gusubira mu bihe by’umwijima bitewe n’ibihe bigoye by’imyigaragambyo abaturage bari kunyuramo, bamagana igiciro cy’ubuzima gihenze, imisoro iri hejuru, ibura ry’akazi n’ibindi.

You Might Also Like

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

igire December 31, 2024 December 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?