Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amerika igiye kwivana mu bihugu bigize OMS
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Amerika igiye kwivana mu bihugu bigize OMS

igire
igire Yanditswe January 21, 2025
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ubabajwe nuko Leta zunze ubumwe za Amerika zishaka kuva muri uyu muryango.

Itangazo rya OMS ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, rivuga ko uyu muryango usanzwe ugira uruhare runini mu kurengera ubuzima by’abatuye Isi harimo n’Abanyamerika.

OMS igira kandi uruhare runini mu kurwanya indwara z’ibyorezo, kubaka inzego z’ubuzima zikomeye, gutahura no gutabara mu bihe by’indwara z’ibyorezo zagaragaye ahantu hateje akaga.

Amerika ni umunyamuryango watangije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu 1948.

Yagize uruhare mu gutegura no kuyobora imirimo ya OMS kuva icyo gihe, hamwe n’ibindi bihugu 193 bigize uyu muryango.

Ubuyobozi bwa OMS bwatangaje ko mu myaka isaga 70, OMS na Leta zunze ubumwe za Amerika bakijije ubuzima bw’abantu bose n’Abanyamerika.

Bugira buti: “Twese hamwe, twaranduye burundu icyorezo cy’ibicurane. Ibigo by’Abanyamerika byagize uruhare kandi byungukira mu kuba umunyamuryango wa OMS.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryizeye ko Amerika yisubira ku cyemezo yafashe ahubwo hakabaho kugira uruhare mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye hagati ya Amerika na OMS, ku kwita ku buzima bw’amamiliyoni y’abatuye Isi.

Mu 2020 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yasabye ubutegetsi bwe guhagarika inkunga yatangwaga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, kubera amakosa yayishinjaga mu rugamba rwo kurwanya Covid19.

Ni icyemezo cyamaganwe n’abantu batandukanye, bavuga ko bizangamira imikorere ya OMS kandi ubu ari bwo yari ikeneye ubushobozi kurusha ikindi gihe.

Ubwo Coronavirus yatangiraga, Trump yavugaga ko ari ibicurane bisanzwe birimo gufatanya abantu n’ibihe by’ubukonje, ko nihaza umucyo bizagenda, anashima uburyo u Bushinwa burimo guhangana n’ikibazo.

Amerika nk’umuterankunga mukuru wa OMS, icyo gihe yavanyemo ingengo y’imari yatangamo ingana na miliyoni $400-$500 buri mwaka.

Nyuma y’iki cyemezo, Finland yahise itangaza ko igiye gutanga miliyoni €5.5 zo gufasha OMS. Umwami Salman wa Arabie Saoudite iyoboye G20, yemeye gutanga miliyoni $500 mu bikorwa byo guhangana na Covid19 no gushaka imiti, inkingo n’ibikoresho bifasha abakora mu rwego rw’ubuzima.

Byari biteganyijwe ko Miliyoni $150 zizajya mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo, miliyoni $150 zizatangawa muri gahunda mpuzamahanga ishinzwe iby’inkingo n’ikingira (GAVI) na miliyoni $200 zizajya muri gahunda mpuzamahanga z’ubuzima.

Ubwami bwa Arabie Saoudite bwasabye ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga n’abikorera kugira uruhare mu kuziba icyuho mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bibarwa ko hakenewe nibura miliyari $8.

Muri Mata 2020, Bill & Melinda Gates Foundation yatangaje yongereye inkunga yayo mu kurwanya COVID-19 ho miliyoni $150.

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire January 22, 2025 January 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?