Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kuki amabuye y’agaciro ya Congo agerekwa ku Rwanda?
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Kuki amabuye y’agaciro ya Congo agerekwa ku Rwanda?

igire
igire Yanditswe March 11, 2025
Share
SHARE

Abashoye imari mu rwego rw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, bemeza ko bakuruwe n’ubwinshi bwayo bitewe n’aho ruherereye, naho impuguke muri Politike y’Akarere zo zigashimangira ko ibihugu bifatira ibihano u Rwanda birushinja gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye ya Congo, bigamije kuyobya uburari ku bibazo nyakuri biteza umutekano muke mu karere ku bw’inyungu zabyo bwite.

Imyaka isaga 30 irashize Leta ya Congo yaranze kumva ibibazo by’abaturage bayo ahanini bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu. 

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, Tite Gatabazi asobanura ko guhindura isura y’ikibazo nyakuri cyatumye M23 ifata intwaro, kigahindurwa ikibazo cyo gucukura amabuye y’agaciro ya Congo mu buryo butemewe n’amategeko, ari ugushaka kujijisha amahanga ngo atabona intege nke z’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Umunyamategeko, Me Aloys Mutabingwa ashimangira ko imwe mu miryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihugu bikomeje kwirengagiza nkana ukuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kurengera inyungu z’ubukungu bikura muri kariya gace kiganjemo ayo mabuye y’agaciro.

Umwongereza, Ray Power ufite uruganda mu Rwanda rutunganya Coltan rwa mbere ku mugabane wa Afurika, ari mu batemeranywa n’abatinyuka kuvuga ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro nyamara ruri mu gace yiganjemo.

Mu kiganiro Perezida, Paul Kagame aherutse kugirana na Mario Nawfal, umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na X, yamugaragarije ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’amabuye y’agaciro bivugwa ko ruvana mu gihugu cya Congo.

Aha, Umukuru w’Igihugu yagaragarije uyu munyamakuru ko u Rwanda icyo rwitayeho ari umutekano warwo.

Impungenge z’umutekano w’u Rwanda zatumye rufata ingamba z’ubwirinzi zateye bimwe mu bihugu kurushyiriraho ibihano, ndetse binaruhimbira ibirego. 

U Rwanda rugaragaza ko nabyo atari inzira nziza yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere ushingiye ahanini ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR w’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire March 11, 2025 March 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?