Ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi -Jeannette Kagame

igire

Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 25 Mata ,Urubyiruko rurenga 2000 ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye  mu  Intare Conference Arena mu ihuriro ry’Urubyiruko ryitswe  “Igihango Cy’Urungano” hagamijwe kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu kandi ni umwanya wo gufasha urubyiruko  kwiga amateka no gusobanukirwa icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hakanashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Aganiriza uru rubyiruko, Madamu Jeannete Kagame, yarubwiye ko nk’ababyeyi bizeye ubushishozi bwarwo mu bikorwa rukora byo kwimana U Rwanda.

                                                Madumu Jeannette kagame

Ati “Mukomereze aho ndetse munarusheho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi mukwiriye kujya mubona hakiri kare maze mukayirinda, mukayikumira mukayanga, mukanayirwanya”.

Jeannette Kagame yanasabye urubyiruko gushishoza rukamenya ibirufitiye umumaro, rwirinda  urujijo ruzanwa  mu mateka y’u Rwanda n’abatarwifuriza ibyiza.

Ati “Bana bacu nimuhumure turabumva kandi turahari ngo tugendane muri uru rugendo, mwe kwemera guheranwa n’ibikomere, mwange ko hari uwakongera kuducamo ibice, ahubwo mukomeze kuba abanyamurava barinda ibyo amateka yatwigishije”.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iri huriro

Mu Kiganiro kigaruka k’umateka yaranze urubyiruko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi , Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano  Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damscene, yongeye kwibutsa urubyiruko amahirwe akomeye  rufite yo kuba rwaravutse nyuma ya Jenoside.

Dr. Bizimana Jean Damscene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano  Mboneragihugu

Yagize ati “Dufite igihugu turimo cy’u Rwanda rwa twese, rutavangura abana barwo , ni ikintu cy’ingirakamoro urubyiruko mugomba kwishimira no gukomeraho, ntimuzemere uwari we wese ubabibamo amacakubiri n’ urwango, kuko mugomba gushyigikira ubuyobozi bw’igihugu cyacu.

Guhera mu 2013, Imbuto Foundation ifatanije n’abafatanyabikorwa batangije amahuriro y’urubyiruko yahawe izina ry’Umuseke Mushya” aho niho havutsemo urunana rw’urungano rusanzwe rukorwa n’Itorero ry’igihugu hanavukamo kandi Igihango cy’urungano urubyiruko rwitabiriye uyu munsi.

Amafoto: RBA

Share This Article