Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera rwashyikirije umukecuru witwa Mukantegeye Berina utagiraga aho kuba, inzu rwamwubakiye muri gahunda ’Urubyiruko Turashima’ mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bw’Igihugu buha amahirwe urubyiruko yo gukora no gutanga ibitekerezo n’imbaraga mu kubaka Igihugu.
Ikigorwa cyo gutaha iyi nzu cyabaye kuri iki cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, gihuzwa n’Inteko rusange y’urubyiruko rw’Umurenge wa Nyarugenge igamije kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Mukantegeye Berina w’imyaka 78 utuye mu Mudugudu wa Rurama mu Kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’urubyiruko, agaragaza imbamutima zo gutuzwa mu nzu nshya nyuma yo kuba mu nzu imuvira.
Ati: “Nari mu buzima bubi kuko imvura yaragwaga ikanyagira kandi nkanabona ko inzu igiye kungwaho, hanyuma urubyiruko ruranyibuka bandeba uko ndi n’uko meze baraza baranyubakiye; none inzu ndayibonye. Ndishimye, nshimiye urubyiruko ndetse n’umubyeyi wacu Paul Kagame wibutse kuvuga ngo bana banjye nimujye gukura abakecuru ahabi mubashyire ahagaragara, bazasaze neza kuko batubyaye.”
Nyandwi Emmanuel uhagarariye urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge rwubakiye inzu umukecuru Mukantegeye, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ati: Twateguye “Nyarugenge Urubyiruko Turashima” twubakira umuturage inzu mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwacu mu kubaka Igihugu. Twarebye umuturage utari ufite aho kuba turamufasha abona Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal avuga ko igikorwa cyo kubakira uyu mukecuru inzu yo kubamo kiri mu bikorwa bya gahunda y’urubyiruko ya ‘Urubyiruko Turashima’ iba buri mwaka.
Ati: “Ni umwe mu mihigo y’urubyiruko kandi iri muri gahunda yatangijwe n’urubyiruko rw’Akarere kacu yitwa’Urubyiruko Turashima’ aho dushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu uburyo buyoboye Igihugu ndetse n’uko bwahaye inshingano urubyiruko mu gihe cy’imyaka 31 kugira ngo basigazire ibyagezweho kandi banabyongere bahanga udushya. Akomeza agira ati: “Nta mikoro menshi urubyiruko rugira, ahubwo ni wa mutima n’imbaraga zarwo ndetse no gukorana n’izindi nzego.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent yashimiye urubyiruko ku bufatanye mu gukora ibikorwa bifasha abaturage mu kugera ku iterambere ry’imibereho myiza.
Ati: “Igikorwa cyo kubakira inzu umuturage utishoboye bikozwe n’urubyiruko birashimishije. Ni igikorwa gitangiye muri ‘Nyarugenge Urubyiruko Turashima’ ariko amasomo yavuye muri iki gikorwa agaragaza ko imbaraga zijya mu bindi zagakwiye kubakira utishoboye, uri mu kababaro, uri mu nzu isa n’aho idahari.
Muri uyu mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ruteganya kubakira abaturage batishoboye bagera kuri batanu (5) batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera.