Umunya-Uganda Jackson Mayanja yatandukanye na Sunrise FC ku bwumvikane bw’impande zombi kuko yari agifite umwaka umwe w’amasezerano yo kuyitoza.
Jackson Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ubwo iyi Kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda yari iri mu Cyiciro cya Mbere, anamanukana na yo mu cya Kabiri.
Mayanja wahawe inshingano zo gusubiza Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere yaje kongerwa amasezerano y’imyaka ibiri taliki ya 15 Gashyantare 2024 ndetse yagombaga kumugeza mu 2026.
Nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Mayanja n’ubuyobozi bwa Sunrise FC banzuye gutandukana.
Mayanja yatandukanye na Sunrise FC iri mu Cyiciro cya Kabiri. Mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yakinnye imikino 24, atsinda 12, anganya 8 mu gihe yatsinzwe 4. Uyu musaruro watumye Sunrise FC inanirwa gusoreza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda B kuko yagize amanota 44, isoza inyuma ya Gicumbi FC na AS Muhanga, ari na yo makipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka yahuje amakipe ane arimo La Jeunesse FC na Etoile de l’Est.