Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, ku masoko ya Aziya, igiciro cya zahabu cyazamutseho hafi 1.8%, kigera hafi ku madolari ya Amerika $4,408 ku kilo, bingana n’asaga miliyoni 6.4 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri zamuka ryagaragaje ko zahabu ikomeje kwitabwaho cyane n’abashoramari bayifata nk’igikoresho cyizewe mu bihe by’ubwoba n’ihungabana ry’ubukungu.
Ku rundi ruhande, ifeza yo yazamutse ku kigero kiri hejuru, aho yiyongereyeho hafi 3.5%. Ibi byatewe ahanini n’uko abashoramari bakomeje kwimurira amafaranga yabo mu byo bita safe-haven assets, birimo zahabu n’ifeza, mu rwego rwo kwirinda igihombo gishobora guterwa n’imiterere y’ubukungu itari yizewe.
Mu gihe zahabu n’ifeza byari mu izamuka, ibiciro bya peteroli byo byakomeje kwitwara mu buryo budahindagurika cyane. Nubwo byigeze kugabanuka gato mu bucuruzi bwo mu rukerera, byaje kongera kugarura umwimerere hagati mu masaha yo mu gitondo. Ibi byabaye mu gihe imigabane yo mu masoko yo muri Aziya yari iri hejuru muri rusange.
Zahabu n’ifeza byombi byigeze kugera ku rwego rwo hejuru mu mateka yabyo mu mwaka wa 2025, nubwo mu minsi ya vuba ibiciro byaje kugabanuka gato. Icyakora, zahabu iracyari ku rwego rwo hejuru kurusha indi myaka myinshi ishize, aho kuva mu 1979 yazamutseho hejuru ya 60%. Ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, zahabu yageze ku giciro cy’amateka cya $4,549.71 ku kilo.
Iri zamuka rikomeye rishingiye ku mpamvu zitandukanye, zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo n’amabanki makuru, kwiyongera kw’igurwa rya zahabu n’amabanki yo hagati, ndetse n’impungenge z’abashoramari ku makimbirane mpuzamahanga no kudasobanuka kw’ahazaza h’ubukungu bw’Isi.
Ku bijyanye na peteroli, impungenge z’abashoramari zakomeje kwiyongera nyuma y’amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimuse perezida wa Venezuela. Ibi byatumye bamwe bagira ubwoba ko bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi n’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, nubwo ku ikubitiro ibiciro byayo bitahise bihinduka cyane.
