Ibi yabivuze ku wa 08 Mutarama 2026, ubwo yasubiraga muri Angola, nyuma y’urundi ruzinduko yari yahagiriye ku wa 05 Mutarama 2026, rwari rugamije ibiganiro ku bibazo by’umutekano n’amahoro, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Aganira n’abanyamakuru, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko yifashishije uwo mwanya kugira ngo ashime Nyakubahwa Perezida João Lourenço, ari na we Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bwitange bwe budasubirwaho mu bikorwa bya dipolomasi bigamije kugarura amahoro muri Congo.
Yagize ati: “Perezida João Lourenço ntiyigeze azigama imbaraga mu gushaka uko amahoro yagerwaho mu gihugu cyanjye. Turamushimira byimazeyo ku bikorwa bye no ku ruhare rwe rukomeye.”
Perezida wa RDC yashimangiye ko Angola yakomeje kugaragaza ubushake bwa politiki n’ubuyobozi bufatika mu guhuza imbaraga z’akarere n’iz’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hagamijwe gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’umutekano umaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa Congo.
Yongeyeho ko ubu bufatanye bukomeje gutanga icyizere cy’uko inzira za dipolomasi n’ibiganiro bya politiki bishobora kugera ku mahoro arambye, atari muri RDC gusa, ahubwo no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.
Uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Angola rugaragaza ko RDC ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka uko yakwigobotora ibibazo by’uruhuri yikururiye by’intambara bamaze igihe barwanamo na AFC/M23.
