
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup 2025) uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.
Maj. Gen. Nyakarundi yayisuye ku mugoroba ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabereye i Shyorongi aho isazwe ikorera.
Mu butumwa yahaye abakinnyi n’abayobozi, Maj Gen Nyakarundi yagize ati: “Benshi murabizi ko intego zacu aba ari ugutsinda umukino wose dukinnye ariko bikaba akarusho iyo utsinze iyi kipe tugiye guhura nayo ukanayitwara igikombe kandi twe nk’ubuyobozi tubabonamo ubushobozi bwo gutsinda iriya kipe.”
Akomeza agira ati: “Ndabashimira uko mumaze iminsi mwitwara neza muri buri mukino mukina, ni biriya tuba dushaka. Mutsinde n’uyu mukino wo ku wa Gatandatu dukomereze no ku yindi mikino iri mbere kuko twe nizo ntego duhorana ni nabyo biduhesha gutwara buri gikombe dukiniye.”
Yongeye kubibutsa ko nk’ubuyobozi bubareberera bakomeje kubashyigikira muri buri kimwe cyatuma bitwara neza.
Ati: “Nk’ubuyobozi tubari inyuma nkibisanzwe kandi no kuri uyu mukino tuzaba turi hariya tubashyigikiye, nk’uko Umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yabibabwiye ubwo yabakiraga, ko uwabatsinze ntaho yagiye kandi nibyo koko umurongo wacu uhora ari umwe, intsinzi. N’ubu rero turahari ngo tubatsinde dore ko imwe twatsinze kiriya gihe ubu iri inyuma ya hahandi.”
APR FC imaze iminsi yitwara neza ku mukino wa nyuma wa Super Cup dore iheruka kwegukana iki gikombe mu 2018 itsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Kuva mu mwaka wa 1995, Rayon Sports na APR FC zimaze gukina imikino irenga 100 mu marushanwa yose, dore ko nta n’umukino wa gicuti ujya uhuza aya makipe yombi udafite ikintu ushingiyeho cyitwa irushanwa.



