Ikigo gishinzwe itumanaho cya Uganda cyategetse ko kampanyi zitanga internet mu gihugu kuyikuraho guhera uyu munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yaho, kugeza igihe zizabwirwa igihe cyo kuyisubizaho.
Ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite azaba ku wa kane. Bikozwe kandi nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye.
Mu ibaruwa kiriya kigo cya leta cyandikiye kompanyi zitanga internet, cyategetse ko izo kompanyi gutegereza kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza yo gusubizaho internet.
Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ubutegetsi kuri iki gikorwa.
Mu cyumweru gishize, Bobi ni we mbere wari watangaje mbere ko leta ifite umugambi wo gukuraho internet muri iki gihe cy’amatora nk’uko yabikoze mu matora ya 2021.
Ku wa kabiri ushize, abategetsi muri Uganda bari batangaje ko mu gihe cy’amatora internet itazakurwaho nk’uko byagenze mu 2021.
Kiriya kigo cya leta ubu cyatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe “kwirinda ikwirakwira ry’amakuru atari yo, amakuru ayobya, ubujura bw’amajwi, no guhamagarira urugomo, bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gukuraho internet muri iki gihe ubutegetsi bubikora bugamije gukorera mu mwijima aho nta makuru yigenga y’ibirimo kuba aba agera kuri rubanda, uretse ayagenzuwe na leta aca mu bitangazamakuru byayo imvano bbc
