Shema Arnold uzwi cyane mu kuvanga umuziki nka Dj Toxxyk yaburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kujuririra umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko watangajwe ku wa 21 Mutarama 2026, akomeza guhakana icyaha aregwa cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni urubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutara 2026, aho Dj Toxyyk yaburanye asaba ko icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyateshwa agaciro akarekurwa kuko atemeranya na raporo y’umudugudu yatanzwe yagaragaje ko mu nzu ye hasanzwe udupfuka tubiri tw’ibiyobyabwenge by’urumogi, kuko yakozwe ari muri gereza ndetse ntahabwe amahirwe yo kuyisoma.
Akomeza agaragaza ko ikindi ashingiraho ari uko icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake cyatewe nuko yakoze impanuka kandi itavuye ku bushake bwe, anagaragaza ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro 3 ariko atigeze abona ibisubizo bityo atagifungirwa kuko hatagaragazwa ibimenyetso by’uko akoresha ibiyobyabwenge.
Yongeraho ko afite umwana mu rugo yitagaho bityo ashaka ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze akabona uko amwitaho ndetse n’ababyeyi be batuye mu Bubirigi barwaye indwara z’imitsi y’ubwonko (stroke).
Umwuganizi we Uwamahoro Marie Josée, yabishimangiye avuga ko umukiriya we yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, bityo bivuze ko nta mananiza ari gushyira ku rukiko kuko asobanura ko ari impanuka ikomeye yakozwe igahitana umuntu.
Yanongeyeho ko mu gushyiraho amategeko, batekereje kuri icyo cyaha bashyiraho igihano cya amande n’igifungo, ikindi ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bugaragaza ko hari irindi perereza bugiye gukora ku buryo yaba afunze.
Me Utazirubanda na we uri mu bunganira Dj Toxxyk, yagaragaje ko yahawe imbabazi n’umuryango yagongeye umuntu, bityo na byo bikwiye kuba impamvu nyoroshya cyaha.
Yagize ati: “Turasaba ko Shema Arnould yafungurwa kubera ko umuryango we wasuye uwa nyakwigendera usaba imbabazi baranazihabwa.”
Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bivugwa ko byasanzwe kwa Toxxyk, Me Utazirubanda avuga ko raporo y’umukuru w’umudugudu itari ukuri kuko ari we wanditse ko basanze kwa Toxxyk amagarama abiri ya hybrid cannabis.
Ati: “Ntibyumvikana ukuntu umukuru w’umudugudu amenya amoko y’urumogi, keretse niba afite laboratory, byaba ari ukuri.”
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyaha Toxxyk akurikiranyweho uko ari 3, hari ibimenyetso by’uko yishe umuntu bidaturutse ku bushake kandi umushingamategeko yarashyize igihano cy’igifungo kigera ku myaka 2 batabyirengagiza kandi akaba yarishe umuntu uri mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.
Bwongeye kuvuga ko CC TV Camera zigaragaza ko yari yanyoye ibisindisha, ari mu rukerera ataryamye, agasanga ibyo byose ari impamvu zikomeye zongerera ubukana iki cyaha.
Ku guhunga amaze gukora icyaha, Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu ibazwa rye yabanje guca iwe, ajya ku Gisozi ari kumwe n’abandi bantu bamugira inama yo kujya Uganda ariko we ajya mu Karere ka Karongi, bakagaragaza ko iyo nama yari agiye kugisha yari kuyigirwa n’abo yasanze ku Gisozi, ariko kugira ubwenge bwo gushaka umutwara mu modoka ajya i Karongi, atari ubwoba ahubwo yashakaga gucika.
Ubugenzacyaha bwavuze ko icyo gihe, bwabajije Dj Toxxyk niba abazwa yunganiwe cyangwa yisubiriza, yemera kwisubiriza kandi batari kumuhatira gushaka umwunganira batazi ko afite ubushobozi bwo kumwishyura.
Agaruka ku biyobyabwenge, umushinjacyaha avuga ko babisanze iwe kandi nta bantu babana nubwo avuga ko hari benshi bagendayo ariko uru rubanza atari mu mizi ngo bavuge byose.
Ku byo kuba afite umwana n’ababyeyi barwaye, umushinjacyaha yavuze ko kuba afite umwana n’abandi bose bafunze bafite abana kandi ko gukora icyaha bitatuma udahanwa kubera ko afite umwana.
Umwuganizi wa Toxxyk yasubije umushinjacyaha ko ihungabana ntaho itakujyana. Ati “Niba ubushinjacyaha bwemera ko yari afite ubwoba, kubera iki bwivuguruza? Ushobora kugira ubwoba bukakujyana Kicukiro, bukagukurayo ku Gisozi na Karongi.”
Umucamanza yabajije umwuganizi wa Dj Toxxyk icyo batemera kuri raporo y’isaka avuga ko muri raporo handitsemo ko yasatswe ku wa 21 Ukuboza 2025 kandi yarasatswe ku wa 22 Ukuboza 2025.
Umucamanza waburanishije uru rubanza, yarupfundikiye avuga ko bazasoma umwanzuro w’urubanza tariki 09 Gashyantare 2026 saa Cyenda z’amanywa hafatwa icyemezo niba uregwa azakomeza kuburana mu mizi afunzwe cyanwa azarekurwa akajya aburana ari hanze.


