Ikinyarwanda cyangizwa cyane n’abize- Minisitiri Dr. Bizimana

igire

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko abize ari bo bica Ikinyarwanda kandi bidakwiye.

Yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, mu butumwa yagejeje ku banyeshuri bitabiriye amarushanwa agamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gukoresha Ikinyarwanda kinoze, kurangwa n’umuco, indangagaciro no gusigasira umurage w’u Rwanda kugira ngo bikomeze guhererekanywa uko ibisekuru bisimburana.

Minisitiri Dr Bizimana Ati: “Ikinyarwanda ntabwo cyangizwa n’abatarize n’umuntu utarize cyangwa ushaka gukomeza kuba Umunyarwanda nyawe. Cyangizwa n’uwumva ko adashyizemo izindi ndimi aba atabaye uwo ari we. Nyamara ibyo ni ukwibeshya.”

Akomeza agira ati: “Akenshi abayobozi, abanyeshuri, ibyamamare n’abandi baciye mu ishuri turi ku isonga mu kwica Ikinyarwanda no kukivanga n’izindi ndimi kandi icyiciro cy’ababikora ni abize kandi abize bagomba kuba intangarugero.”

Yahaye umukoro Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye umukoro wo kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda aho bari hose by’umwihariko mu miryango bavukamo kuko kwiga bikwiye kuba umusingi wo kunoza ururimi kavukire rwabo.

Asoza Ubutumwa bwe Dr Bizimana yasabye abanyeshuri ko bakwiye kujya bakebura bagenzi babo ndetse bakafasha ababyeyi babo kutavanga indimi no kunoza neza Ikinyarwanda.

Ati:” Ikinyarwanda kiboneye mukibangikanye no kwiga kuvuga kumenya neza izindi ndimo zikoreshwa mu Rwanda,  nimugera i Muhira ababyeyi nabo mu bibabwire. Hari ababyeyi bataganiriza abana babo Ikinyarwanda, hari ababyeyi batakizi kubera ibibazo by’amateka mwebwe mubafashe kukimenya no kigikoresha.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko bazakomeza gushyigikira gahunda zose  zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati:” Nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB),twiyemeje gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda,umuco nk’indangagaciro by’Igihugu binyuze mu rubyiruko.”

Ati: “Ikinyarwanda kiboneye mukibangikanye no kwiga kuvuga kumenya neza izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda, nimugera imuhira ababyeyi na bo mubibabwire. Hari ababyeyi bataganiriza abana babo Ikinyarwanda, hari ababyeyi batakizi kubera ibibazo by’amateka mwebwe mubafashe kukimenya no kigikoresha.”

Amarushwanwa yabaga ku rwego rw’ibigo by’amashuri aho hahatanaga Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama n’irya E.S Bumbogo, bahatanira kuzahagararira Umujyi ku rwego rw’Igihugu.

ES Bumbogo ni yo yakomeje ku manota 90%, itsinda ES Kagarama yagize amanota 70%.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko bazakomeza gushyigikira gahunda zose zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), twiyemeje gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere Ikinyarwanda, umuco nk’indangagaciro by’Igihugu binyuze mu rubyiruko.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma cy’ayo marushanwa kizaba muri Gicurasi 2026, hakazahura ibigo bizaba byatsinze kuri buri Ntara.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa
Umuyobozi Mukuru wa REB Nelson Mbarushimana, yahamije ko biyemeje kurushaho gushyigikira Ikinyarwanda mu burezi bw’ibanze
Share This Article