U Rwanda na Qatar bikomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

igire

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Nyakubahwa Mansoor Ali Al-Hajri, Ambasaderi wa Leta ya Qatar,  Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

‎Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere, cyane cyane mu bwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo.

‎U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.

‎Ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano, nko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya guriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

‎Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.

‎Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere Bugesera, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

‎Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

‎Muri uyu mwaka, Qatar yemeye umushinga w’itegeko ryemerera abafite pasiporo zisanzwe z’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu batabanje gusaba visa.

Share This Article