Ibihumbi by’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bateraniye muri BK Arena bazinduwe ni igikorwa bise ‘Meet The President’ aho bategereje n’umunezero mwinshi kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kwishimira ibyo Abayisilamu bagezeho mu myaka 31 ishize u Rwanda rubonye ubuyobozi bwiza.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, cyitabirwa n’ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu Ntara zigize Igihugu, bose bazinduwe no guhura n’Umukuru w’Igihugu. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye uko byaje kugira ngo icyo gikorwa gitegurwe n’ikigamijwe muri uwo muhuro.
Ku wa 25 Kamena 2024, ni bwo Perezida Kagame yemereye Abayisilamu kuzifatanya na bo mu gikorwa bateganyaga cyo gutegura kwizihiza imyaka 30 bamaze bemerewe kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid Fitri. Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024, akemera ubutumire bwa Mufti w’u Rwanda.
Icyo gihe, Umuyobozi w’Ishyaka PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana, wavuze nk’uwari ahagarariye amashyaka yari yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi bashyigikira umukandida wayo yavuze ko hari ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda afite.
Yagize ati: “Nyakubwa Perezida wa Repubulika mu mwaka 1995 mu kwezi kwa Gatanu ahahoze hitwa kwa Ghaddafi (Kadafi) mwaje mu birori byari byateguwe n’Abayisilamu byanatangijwe n’ikigisho cya Qur’an, nyuma mufata ijambo mutanga impanuro zitandukanye mugera aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa Abanyarwanda bose bakifatanya namwe, Eid Al Fitr itangira kwizihizwa mu Rwanda gutyo.”
Yongeyeho ati: “Mukanya nyakubahwa Mufti w’u Rwanda tubiganiraho yambwiraga ngo ariko ubu nta buryo twabyishimira mu myaka 30, mu mwaka utaha tugatumira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tukabyizihiza, njye nsubiyemo ibyo Mufti yavugaga, igisubizo ntabwo cyari icyanjye gusa ni ikiganiro twagiranye.”
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yasubije ko atajya yanga ubutumire cyane cyane iyo ari ukwishimira ibyagezweho. Ati: “Hari bwa butumire numvise Mussa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire njyewe. Cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza, bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, kungezaho ubutumire bwangezeho nanjye igisubizo ndakibahaye.”
Muri byinshi Abayisilamu bavuga ko bahawe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame, harimo iminsi mikuru yabo uko ari ibiri bizihiza kabiri mu mwaka (Eid) itangirwa ibiruhuko ndetse n’itsinda riririmba mu karasisi kabereye ijisho rizwi nka ‘Umoja Band’ bivugwa ko ryagarutse mu kwezi kwa Gicurasi mu 1995, mu birori Abayisilamu na bwo batumiyemo Kagame Paul wari Visi Perezida icyo gihe.
Abayisilamu bahuye na Perezida Kagame nyuma y’iminsi 5 gusa habaye ilayidi izwi nka Eidil Fitri kuko yabaye tariki 20 Werurwe 2026, yizihirizwa ku rwego rw’Igihugu kuri Kigali Pele Stadium iherereye i Nyamirambo.
