Abapolisi b’u Rwanda bari muri Santrafurika bambitswe imidali

igire

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), mu rwego rwo kubashimira umuhate n’ubwitange byabaranze mu gihe cy’amezi 11 bamaze mu kazi ko gucunga umutekano w’abaturage b’abasivili muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa 24 Mata 2026, wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika, Amb. Valentine Rugwabiza, wabashimiye ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Umuryango w’Abibumbye ubashimira ubushake, umuhate n’ubwitange bibaranga mu kuzuza inshingano zanyu. Akazi mukora ko gucungira umutekano abaturage n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo, bituma intego z’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu zigerwaho vuba kandi neza bityo imidali y’ishimwe mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’uko tuzirikana uburyo mwitanga mutizigamye, mutitaye ku mbogamizi muhura na zo.”

Umuyobozi w’itsinda rya RWAPSU I-11, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bernardin Nsengiyumva yavuze ko bafite inshingano zitandukanye zirimo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santrafurika, guherekeza abakozi ba MINUSCA, abacamanza bo mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga bakora mu rukiko Mpanabyaha rwihariye muri Santrafurika, bagakora n’ibindi bikorwa byo guherekeza amatsinda y’intumwa zisura Igihugu ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.

ACP Nsengiyumva yashimiye MINUSCA, inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu n’abaturage ba Santrafurika ku bufatanye bwagutse babagaragariza butuma babasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bikabafasha gusangizanya ubunararibonye kandi byose bigakorwa mu bwubahane n’ubunyamwuga.

Abapolisi bambitswe imidali bose hamwe bagera kuri 315, harimo abagore 65.

Mu 2014 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika ahabarizwa abapolisi bagera kuri 560 bagize amatsinda ane (4) akorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abapolisi bambitswe imidali bagera kuri 315 barimo abagore 65
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika, Amb.Valentine Rugwabiza, yabashimiye ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi
                      Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma yo kwambikwa imidali
Share This Article