Umuntu umwe yapfuye muri Amerika nyuma yo kugongwa n’indege ya Frontier Airlines igiye guhaguruka.

igire

Abayobozi b’iki kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Denver muri Colorado   bavuga ko umuntu yasimbutse uruzitiro rw’ iki kibuga mbere yuko agongwa niyo ndege.

Umuntu yapfuye amaze gusimbuka urukuta rw’ikibuga cy’indege muri leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  agongwa  n’indege ya Frontier Airlines, nk’uko abategetsi b’iki kibuga  babitangaje

Denver International Airport ahabaereye iyi mpanuka
Denver International Airport ahabereye iyi mpanuka

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Denver bwavuze ko iki gikorwa kidasanzwe cyabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatanu, nyuma y’uko uyu muntu utazwi yinjiriye ahaparikwa indege.

Indege ya Frontier Airlines igiye guhaguruka kukibuga mpuzamahanga cy'inde cya Denver I
Iyi ndege ya Frontier Airlines yagonze uyu muntu utaramenyekana ubwo yari ihagurutse  kuri iki kibuga mpuzamahanga cy’inde cya Denver I naho we arimo kwambukiranya iki kibuga 

Byavuzwe ko uwagendaga n’amaguru yasimbutse uruzitiro ruzengurutse iki kibuga cy’indege akomereka hashize iminota ibiri gusa akomerekejwe n’indege ubwo yarimo yambuka iki kibuga.

Inkongi yoroheje  y’umuriro yaje ikurikira uko kugongwa n’indege , icyakora ngo yaje kuzimywa n’ababishinzwe .

Amakuru akomeza avugako abantu 12 muri 231 bari mu ndege bakomeretse byoroheje, batanu bajyanwa mu bitaro ,Ubuyobozi bw’iki kibuga mpuzamahnga   cy’indege bukaba butangazako  abashakashatsi bagenzuye uruzitiro rw’iki kibuga aho uwo umuntu yanyuze bakabona rukimeze neza ariko bongeraho  ko  uwo muntu wagonzwe  n’indege  adasanzwe ari  umukozi ukora kuri iki kibuga .

Bagize bati:” Tubabajwe cyane n’ibi byabaye, twifatanyije n’abo byagizeho ingaruka bose ,abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’Urugaga rw’Igihugu rushinzwe umutekano mu by’ubwikorezi  (National Transportation Safety Board ) bari gukora iperereza ku byabaye.”

Iyi Indege ya Frontier Airlines yaririmo  kwerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles.

Umutekano ku bibuga by’indege muri Amerika wongeye gushyirwa mu majwi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’ifungwa ryamaze igihe rya Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Department of Homeland Security  (DHS), ryasize abakozi bashinzwe umutekano mu by’ubwikorezi Transportation Security Officer  (TSA) n’abagenzuzi b’urujya n’uruza rw’indege bakora badahembwa.

Si ubwambere indege muri Amerika zikora impanuka zikiri kukibuga abantu bakahatakariza ubuzima

Nubwo ibyabaye by’impfu z’abantu bagonzwe n’indege zigihaguruka  ku bibuga by’indege biba gake, icyabaye ku wa Gatanu cyabaye nyuma y’umunsi umwe umukozi wa Delta yishwe nyuma y’uko imodoka yo ku kibuga cy’indege yagonganye n’ikiraro cy’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Orlando.

Muri Werurwe, abapilote babiri bitabye Imana  nyuma yaho indege ya Air Canada Express iguye mu modoka y’ubutabazi bw’abazimya umuriro ku kibuga cy’indege cya LaGuardia muri New York.

ki kibuga cy'indege kinyurwaho nabasaga 2500 ku munsi
Iki kibuga cy’indege  mpuzamahanga cya Denver ,ku munsi kinyuwaho n’abantu bagera  ku 225,000.

Yanditswe na  BIGENIMANA Didier

Share This Article