Umwanditsi:Bigenimana Didier

Ingabo za Leta n’abarwanyi batavugarumwe n’ubutegetsi barasanye urusaku rw’amasasu menshi mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nyuma y’uko amakimbirane ashingiye ku gutinda kw’amatora arushijeho gukara.
Manda ya Perezida Hassan Sheikh Mohamud yarangiye ku wa 15 Gicurasi, ariko yongererwa undi mwaka. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’itegeko nshinga maze bahamagarira abaturage gukora imyigaragambyo kuri uyu wa Kane ndetse abaturage bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bitandukanye bya Mogadishu kandi ko yakomeje ijoro ryose.
Polisi yatangaje ko iri gukora igikorwa gikomeye cyo gucunga umutekano kigamije kurwanya bikomeye imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero bya mortier mu duce tumwe na tumwe.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Hassan Ali Khaire, yavuze ko we n’abandi bayobozi bagabweho igitero n’ingabo za Leta mu gihe bari bari gutegura imyigaragambyo y’amahoro yari iteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Yagize ati: “Uburyozwe bw’ ’ibihombo byose cyangwa ibyangiritse bitewe n’iki gitero zigomba kubazwa Perezida warangije manda ye.”
Yakomeje agira ati: “Iki gitero ni uguhonyora bikomeye uburenganzira bw’abaturage ba Somalia buteganywa n’itegeko nshinga, ndetse ni n’umugambi wo gukumira iteraniro ry’amahoro ry’abaturage.”
Umwe mu baturage yabwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters ko igisasu cya mortier cyaguye ku nzu y’umuturanyi we, kigakomeretsa umubyeyi w’umugore.Ahmed Ismail yabwiye Reuters mu gitondo cyo ku wa Kane ati: “Inzu nini iri hafi y’iwacu na yo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko yarashweho za mortier n’izindi ntwaro.”
Kugeza ubu, umubare w’abapfuye n’abakomeretse nturamenyekana, kandi Perezida wa Somalia ntaragira icyo atangaza kuri ibi bikorwa by’urugomo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, uwahoze ari Perezida wa Somalia, Sharif Sheikh Ahmed, ushyigikiye Minisitiri w’Intebe wahozeho Hassan Ali Khaire, yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazaterwa ubwoba.
Yagize ati: “Niba Perezida n’abasirikare be batekereza ko dufite ubwoba cyangwa ko tuzahunga, baribeshya cyane. Ntabwo tuzahunga.”
Imyigaragambyo yari iteganyijwe ntiyabaye kubera imirwano. Kugeza ubu, umurwa mukuru Mogadishu urimo ituze ugereranyije, nubwo mu bice bimwe na bimwe hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu rimwe na rimwe.

Urwego rushinzwe iby’indege muri Somalia rwahakanye amakuru yavugaga ko imirwano yahungabanije ingendo z’indege, rwizeza abagenzi ko ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Aden Adde International Airport bikomeje nk’ibisanzwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, uru rwego rwagize ruti: “Indege zose zari ziteganyijwe kuri uyu munsi ku Kibuga cy’Indege cya Aden Adde zirakora nk’uko byari biteganyijwe, nta n’imwe yahagaritswe.
Mu itangazo ryayo, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Mogadishu yavuze ko ihohoterwa ririmo kuba ari uburangare bukomeye, isaba abayobozi b’impande zose gufata inshingano zo kubungabunga umutekano no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.
Umuryango wa IGAD (Intergovernmental Authority on Development) urwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ihembe rya Afurika, rugamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, kwita ku bidukikije, no gukemura amakimbirane nawo wamaganije ibikorwa byose by’urugomo, usaba impande zose kwifata no kugirana ibiganiro kugira ngo zibone umuti w’amakimbirane. Naho Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Somalia zasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’igihugu no kumvikana ku buryo amatora azakorwa mu nyungu z’abaturage ba Somalia.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud yatorewe kuyobora Somalia n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2022, atsinda uwari Perezida icyo gihe Mohamed Abdullahi Mohamed, uzwi cyane ku izina rya Farmajo.Mohamud yari yaranabaye Perezida hagati ya 2012 na 2017, igihe igihugu cyari gihanganye cyane n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, ugikomeje kugenzura ibice byinshi bya Somalia.
Nyuma y’uko manda ya Perezida irangiye, guverinoma ya Somalia n’abatavuga rumwe na yo batangiye ibiganiro, ariko ntibabasha kugera ku bwumvikane.Mohamud yashatse gushyiraho uburyo bw’amatora ya demokarasi aho abaturage batora mu buryo butaziguye, asimbura gahunda yari isanzweho aho abakuru b’imiryango (clans) bahitamo abagize Inteko Ishinga Amategeko, na bo bagatora Perezida.
Icyakora, abatavuga rumwe na leta ntibemeranya n’uburyo ayo matora ataziguye yakorwa, kandi banamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryakozwe muri Werurwe ryongereye manda ya Perezida ho umwaka umwe,banavuga kandi ko amategeko mashya yerekeye amashyaka ya politiki n’ishyirwaho ry’abakomiseri bashinzwe amatora atakozwe mu buryo bwahuje impande zose, bityo akaba ashobora kubangamira amatora aboneye kandi anyuze mu mucyo.
