Igikombe cy’Isi cya 2026 kiratangira kuwa 11 Kamena 2026 aho kigomba kubera mu bihugu bitatu aribyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Canada na Mexique .Kizakinirwa kandi ku ma sitade atandukanye yo mu migi 16 yo muri ibyo bihugu bitatu.
Iki gikombe cy’Isi cya 2026 kizitabirwa n’amakipe 48 ,akaba aribwo bwambere bibayeho mu mateka yacyo .Kizaba gifite amatsinda 12 (Itsinda A kugeza ku itsinda L), buri tsinda ririmo amakipe 4.
Uretse gutwara ibikombe ,Igikombe cy’Isi ni n’urubuga rukomeye rutuma abakinnyi bandika amateka mashya akibukwa imyaka myinshi. Kuva kuri Pelé kugeza kuri Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare bageze ku bikorwa bidasanzwe bishobora kutazigera bisubirwamo.
Duhere ku mukinnyi rurangiranwa Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye cyane nka Pelé
Uyu yari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye kurusha abandi mu mateka y’isi mu mupira wa maguru .Yavutse ku wa 23 Ukwakira 1940 muri Três Corações, muri Brazil, maze amenyekana cyane akinira ikipe ya Santos FC n’ikipe y’igihugu ya Brazil.
Pelé yapfuye ku wa 29 Ukuboza 2022 afite imyaka 82, azize uburwayi bwa kanseri. Urupfu rwe rwababaje abakunzi b’umupira wa maguru ku isi yose, kandi akomeje gufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’ikirenga mu mateka y’umupira w’amaguru.
Pelé: Umukinnyi rukumbi watwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu.
Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi mu mateka watwaye Igikombe cy’Isi cya FIFA inshuro eshatu,aho yacyegukanye mu myaka ya 1958, 1962 na 1970.
Intangiriro ya Pelé mugukina imikino yanyuma y’ikombe cy’isi yayigezeho afite imyaka 17 gusa ubwo yafashaga Brazil gutwara Igikombe cy’Isi cya 1958, ibintu byabaye intangiriro ye mugukora amateka muri ruhago .

Lionel Messi we amaze guca gahigo kihariye ko kwegukana Golden Ball inshuro ebyiri.
Lionel Messi yavutse ku wa 24 Kamena 1987 mu mujyi wa Rosario mugihugu cya Argentine .Messi azwi nk’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye kurusha abandi mu mateka. Yakiniye amakipe nka FC Barcelona, Paris Saint-Germain, kuri ubu akinira ikipe ya Inter Miami CF yo muri leta z’unzumwe z’ Amerika .
Kapiteni wa Argentine, Lionel Messi, ni we mukinnyi wenyine wegukanye igihembo cya Golden Ball(Ni igihembo gihabwa umukinnyi wabaye indashyikirwa kurusha abandi mu irushanwa runaka, cyane cyane mu gikombe cy’isi aho amaze kukegukana inshuro ebyiri.
Yagihawe bwa mbere mu 2014 nyuma yo gufasha Argentine kugera ku mukino wa nyuma. Yongeye kucyegukana mu 2022 ubwo yayoboraga igihugu cye kugera ku gikombe cya gatatu cy’Isi.

Cristiano Ronaldo n’agahigo kadasanzwe ko gutsinda igitego ku mikino myinshi.
Cristiano Ronaldo yavutse ku wa 5 Gashyantare 1985 mu mujyi wa Funchal muri Portugal. Yakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, Real Madrid, Juventus, ikipe y’igihugu ya Portugal ,kugeza ubu akinira ikipe ya Al Nassr FC.
Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wa mbere kandi rukumbi watsinze nibura igitego mu bikombe by’isi bitanu bitandukanye( 2006, 2010, 2014, 2018 na 2022)

Messi, Ronaldo na Ochoa bashobora gukina Igikombe cy’Isi cya gatandatu.
Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kongera kwandika amateka mashya ,aho Lionel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse n’umunyezamu wa Mexique Guillermo Ochoa bashobora kuba bamwe mu bakinnyi bake cyane bazaba bakinnye Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu.

Haaland akomeje umurage w’umuryango.
Rutahizamu wa Norvège, Erling Haaland, ategerejwe kuzahagararira igihugu cye mu Gikombe cy’Isi cya 2026.Nabigeraho azaba akurikije se Alf-Inge Haaland, wakiniye ikipe y’igihugu cye cya Norvège mu Gikombe cy’Isi cya 1994. Ibi bizatuma umuryango wa Haaland uba umwe mu miryango mike y’ababyeyi n’abana bombi bagaragaye muri iri rushanwa rikomeye ku isi.


László Kiss n’agahigo kogutsinda hat-trick yihuse mu gikombe cy’isi.
László Kiss yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Hongiriya wakinaga nka rutahizamu nyuma aza no kuba umutoza. Yavukiye muri Hongiriya ku wa 12 Werurwe 1956.
Yakiniye amakipe akomeye arimo Montpellier HSC (1985–1987) ariko iyo yamenyekaniyemo cyane ni Vasas SC (1978–1985) yo mugihugu cy’iwabo.Uyu Umunya Hongiriya László Kiss afite agahigo ko gutsinda ibitego bitatu by’ihuse (hat-trick) kurusha izindi zose mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Yatsinze ibitego bitatu mu minota irindwi gusa mu mukino Hongiriya yakinagamo na El Salvador mu gikombe cy’Isi cya 1982. Ibyo bitego yabitsinze hagati y’umunota wa 69 n’uwa 76.

Abakinnyi bato n’abakuru kurusha abandi mu gikombe cy’Isi.
Umunya-Mexique Gilberto Mora ari mu bakinnyi bato cyane bagiye kugaragara muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi , aho ategerejwe gukina afite imyaka 17 n’iminsi 240.

Gilberto Mora akina hagati asatira izamu kandi azwi nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye muri Mexique. Ubu akinira ikipe ya Club Tijuana ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mexico.
Ku rundi ruhande, umunyezamu wa Écosse Craig Gordon ashobora kuba umwe mu bakinnyi bakuze cyane bazakina Igikombe cy’isi afite imyaka 43 n’iminsi 162. Craig Gordon ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Scotland azwi cyane kubera kuba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Scotland ndetse n’amakipe akomeye mu gihugu cye, arimo Heart of Midlothian F.C.

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW
