Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal, Thierry Henry, yahawe icyubahiro cyo kwitirirwa umuhanda mu mujyi wa New York City, ariko ntiyabashije kwitabira uwo umuhango wo kuwufungura ku mugaragaro.Umuhanda wa 50 n’Umuhanda mugari wa 6 wahinduriwe izina by’agateganyo witwa “Thierry Henry Way” mu rwego rwo kwizihiza Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze ubumwe z’Amarika , Mexique na Canada.
Henry w’imyaka 48 y’amavuko yegukanye Igikombe cy’Isi hamwe n’ikipe y’igihugu cye y’ Ubufaransa mu 1998 mbere yo kugira ibihe byiza muri Arsenal na FC Barcelona aza gusoreza umwuga we mu ikipe ya New York Red Bulls.Umuhango wabereye mu gace ka Manhattan witabiriwe n’abayobozi b’umujyi, abatanze ibiganiro ndetse na Bradley Wright-Phillips wahoze akinana na Henry muri New York Red Bulls. Nyuma y’ibiganiro bitandukanye, hagaragajwe icyapa cy’umuhanda mushya kizagumaho mu gihe cyose cy’Igikombe cy’Isi.

Thierry Henry ntiyitabiriye uyu muhango , bitewe n’inshingano afite zo gutanga ibitekerezo ku mikino y’Igikombe cy’Isi aho azaba ari umwe mu basesenguzi bakuru ba FOX Sports.Ibi byababaje abafana amagana bari bateraniye aho, barimo abakunzi ba Arsenal, Barcelona, New York Red Bulls ndetse n’ikipe y’u Bufaransa, bari bizeye ko baza kumubona imbonankubone.
Gusa Henry yagaragaye mu buryo butunguranye akoresheje FaceTime. (Serivisi ituma abantu bavugana barebana cyangwa bumvana bakoresheje murandasi ariko batarikumwe batifashishije imanara isanzwe ya telefone) Bradley Wright-Phillips yahagaritse imwe mu mbwirwaruhame maze yereka imbaga telefone ye iriho Henry bari bari kuvugana ku buryo bw’amashusho . Ibi byakurikiwe n’impundu n’indirimbo z’abafana.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Thierry Henry yasobanuye impamvu atabashije kuhagera anashimira umujyi wa New York, awita umujyi akunda kurusha indi ku Isi.
Yagize ati:“Nubwo ndi Umufaransa kandi nkaba ntuye i Londres, New York ni wo mujyi nkunda kurusha iyindi yose ku Isi.Kwegurirwa umuhanda ni icyubahiro ntari narigeze ntekereza ko nazabona.Uyu mujyi ufite umwanya wihariye mu buzima bwanjye kuko umuhungu wanjye Tristan yavukiye hano, bityo New York izahora iri mu mateka y’umuryango wanjye.Ntabwo nabashije kuza uyu munsi kubera akazi, ariko umutima wanjye wari kumwe namwe.”Henry yanasezeranyije abafana ko azagaruka vuba gufata amafoto na bo.

Si we wenyine wahawe iki cyubahiro,mu gace ka Queens undi muhanda wahinduriwe izina witwa “Pele Way” mu rwego rwo guha icyubahiro Pelé, wegukanye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu kandi wakiniye New York Cosmos mu mpera z’umwaka wa 1970.
BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW
