Amerika: Abagabo umunani bakurikiranyweho umugambi wo kugaba igitero kuri White House mu birori by’isabukuru ya Trump.

igire

Abagabo umunani bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinjwe gutegura umugambi wo kugaba igitero cy’iterabwoba kuri White House, aho bari bagambiriye kwibasira ibirori bya UFC (Ultimate Fighting Championship) byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Perezida Donald Trump.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press, abo bagabo bari bafite umugambi wo gukoresha drones zitwaye ibisasu no kurasa imbaga y’abantu bari kwitabira ibyo birori, mu gihe abantu baba bari mu kavuyo batewe n’iturika ry’ibyo bisasu.

Inyandiko y’ubushinjacyaha yatanzwe mu rukiko rwo muri Leta ya Ohio ku wa Kane igaragaza ko bakekwaho ibyaha birimo umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no gutegura ubwicanyi bwagombaga gukorerwa ahantu harinzwe na Leta ya Amerika.

Abashinjacyaha bavuga ko imyiteguro y’uyu mugambi yatangiye muri Gicurasi 2026, aho abo bakekwa bashyize hamwe amafaranga, intwaro, amasasu, amakoti arinda amasasu, ibisasu, drones, ibikoresho by’ubuvuzi bw’ibanze n’ibikoresho by’itumanaho.

Iperereza kandi ryagaragaje ko abo bagabo bakoreshaga amatsinda yo ku mbuga nkoranyambaga n’andi mahuriro yo kuri internet baganiriramo ku buryo bazashyira mu bikorwa uwo mugambi.

Hari n’abakekwa ko bakoze imyitozo yo kurasa no kurwana mu rwego rwo kwitegura icyo gitero.

Abashinzwe umutekano bamenye uwo mugambi hasigaye iminsi mike ngo habe ibirori bya UFC byiswe “Freedom 250”, byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ya Donald Trump.

Trump yizihizaga imyaka 80 muri White House, mu gihe hari hateguwe umugambi wo kuhagaba igitero waje kuburizwamo.
Trump yizihizaga imyaka 80 muri White House, mu gihe hari hateguwe umugambi wo kuhagaba igitero ariko waje kuburizwamo.

Nyuma y’uko amakuru y’uwo mugambi amenyekanye, abantu barindwi bahise batabwa muri yombi mu ntara zitandukanye zirimo Missouri, Nebraska, California na Washington, mu gihe uwa munani yafatiwe muri West Virginia muri iki cyumweru.

Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje, mu gihe inzego z’umutekano muri Amerika zikomeje gushimangira ingamba zo gukumira ibitero bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

Share This Article