Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kwirinda abatubuzi bitwikiriye ubuhanuzi

igire

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa n’abitwikira ubuhanuzi bakabatuburira ndetse bakanabatesha umwanya bagakoresheje biteza imbere bakawujyana mu buvumo gusenga.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku mugoroba w’itariki 14 Nyakanga 2026, mu birori byo guhemba abahize abandi mu marushanwa ya YouthConnekt Awards 2026 byatangiwe muri Kigali Convention Center.

Mu bindi Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye urubyiruko harimo kwirinda kunywa inzoga z’inkorano zikunze guhitana abantu hirya no hino ndetse anabasaba no gukora ubukangurambaga ku buryo n’abandi barimo ababyeyi n’abavandimwe babo bahagarika kunywa izo nzoga no guhagarika ababashukisha ubuhanuzi.

Yagize ati: “Turifuza y’uko mudakoresha biriya binyobwa bimaze kudutwara abantu. Icya kabiri, hari ukuntu mubona umuntu izuba ryaravuye ngo nta mvura iraboneka akihindura umuhanuzi yarangiza akabatumira ngo ubwo mwagiye mu bikorwa by’ubuhanuzi.”

Akomeza agira ati: “Abantu mufite amafaranga no gutekereza bingana nka kuriya ngasanga babashyize mu buvumo ngo barimo kubasengera mbese ndasahaka kubabwira amakoraniro arimo inyigisho zidasobanutse bidakwiye urubyiruko rw’u Rwanda, ibyo ndagira ngo mubyamagane.”

Dr. Utumatwishima kandi yanashimiye Kagarara (Ashton Small) watanze ibihembo, amubwira ko impamvu bamutumiye ari ukugira ngo ashimirwe ko yahesheje agaciro abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda anasaba ibigo bitandukanye kumushyigikira.

Mu batsindiye ibyo bihembo harimo Habiyaremye Elina, Ibyishaka Ruth, Iradukunda Axxicela, Niyogisubizo Elisa, Rumaga Junior n’abandi benshi.

Amarushanwa ya YouthConnekt Awards, ArtsConnekt, n’ikigega Aguka Ideation Entrepreneurship Programme, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na UNDP n’abandi bafatanyabikorwa aho hahembye urubyiruko rusaga 140 rwahize abandi mu rwego rwo kubafasha kwagura ibyo bakora.

Abahize abandi bahawe ibihembo birimo amafaranga ari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iryo huriro kandi, abandi 100 batsindiye igishoro cya miliyoni 4,4 Frw ($3 000) cyahawe buri umwe, binyuze muri gahunda ya AGUKA 2026.

Rumaga yahembwe mu cyiciro cy’ubuhanzi
Share This Article