Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, biyemeza kwigira ku butwari bw’inkotanyi no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Ni urugendo bahagiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, mu rwego rwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko uko rwabohowe n’Ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Basobanuriwe inzira y’urwo rugamba kuva mbere yarwo, impamvu nyamukuru yateye izi ngabo kuza kubohora u Rwanda, uko zabikoze kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 zinjira mu Rwanda ku mupaka wa Kagitumba, uko zarurwanye kugeza zirutsinze ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, rukaba rutekanye ubu.
Ibi byari bigamije guha urubyiruko ishusho y’ubutwari bwaranze Inkotanyi, ngo bakuremo amasomo arimo ayo kwitanga, umurava, ubutwari no gukunda Igihugu cyane cyane bo bakiri bato nk’uko bamwe mu barurwanye na bo bari urubyiruko.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric yavuze ko uru ruzinduko rwo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu kimwe n’ahandi habumbatiye amateka y’u Rwanda, ari imwe muri gahunda zigize Itorero by’umwihariko Indangamirwa.
Ati “Urubyiruko dufite mu Itorero Indangamirwa bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi ni imwe muri gahunda yo kubigisha amateka y’igihugu bagasobanukirwa ibihe twanyuzemo.”

Mahoro yakomeje avuga ko kuba mu bitabira iri torero harimo n’urubyiruko rw’u Rwanda rutuye cyangwa rwiga mu mahanga ari iby’ingenzi cyane kuko bakwiye kumenya amateka y’ukuri y’urwababyaye bakayatandukanya n’avugwa n’abandi bayagoreka bakunze kugaragara muri ibyo bihugu.
Ati “Nubwo baba hanze ariko u Rwanda rwo rukomeza kubabamo kuko ni Abanyarwanda. Iyo baje rero na bo bibafasha gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo bakamenya n’aho kigeze ndetse n’amahirwe ari mu gihugu bakaba abaranga beza bacyo.”
Uru rubyiruko rwashimangiye ko amasomo bakuye mu gusura iyi ngoro yabahaye ishusho y’uburyo Ingabo za RPA zabohoye u Rwanda bityo ko na bo ahasigaye ari ahabo ngo barwane urundi rugambwa rwo guhangana n’abagoreka ayo mateka, ariko bakanasigasira ibyo igihugu cyagezeho nyuma yo kubohorwa n’Inkotanyi.
Umurungi Amanda utorezwa mu cyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa, avuga ko ubutwari bw’Inkotanyi bwasigiye umukoro urubyiruko, wo gukomereza aho zagejeje bakubaka igihugu bakanahangana n’abagoreka amateka yacyo.
Ati “Ntabwo tuzakora urugamba rw’amasasu kuko rwararangiye. Ahubwo icyo tuzakora ni ugukomeza kubaka igihugu cyacu binyuze mu bikorwa dukora.”

Manzi Bob Dylan we yagize ati ”isomo mpakuye ni uko ababohoye igihugu babikoranye ubutwari, hari byinshi byakabaye byarabasubije inyuma ariko bahisemo gukomera bakomeza kuturwanirira, ubu tukaba tubayeho neza, niyemeje guharanira ko ibyo barwaniriye tutazabyangiza, tukarwanya abagoreka amateka yacu.”
Keza Bithia ubarizwa muri New York ashimangira ko igihe amaze mu itorero yahigiye indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu n’ibindi. Yavuze ari iby’agaciro kuza mu Rwanda kuhigira byinshi baba baratakaje iyo bari mu mahanga.
Ati “Iyo uri muri biriya bihugu umuco urawutakaza. Ariko ngeze aha namenye umuco menya icyo abatubanjirije bakoze ngo babohore Igihugu. Bashyizemo imbaraga nyinshi, byatumye numva ko nanjye ngomba kuzigira kugirango nkomeze ibyo bakoze ntitubitakaze.”

Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza ayo mateka, uru rubyiruko rwasuye ibice bitandukanye bigize Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, birimo indacye ya Perezida Kagame wari uruyoboye, ahategurirwaga amayeri yose y’urugamba, aho abaruyoboye babaga n’uburyo ibikorwa byo gutegura urugamba byakorwaga mu gihe bahamaze.
Ibi byafashije urubyiruko kwibonera n’amaso ibihamya by’amateka baba basobanuriwe mu magambo bityo bikabafasha guhangana n’abayavuga uko atari.



Itorero Indangamirwa Icyciro cya 16 riri kubera mu ishuri ry’amahugurwa rya gisirikari rya Gabiro kuva tariki ya 1 Nyakanga 2026, rikaba rizasozwa ku wa 10 Kanama 2026.
Abaryitabiriye barimo abiga cyangwa ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza.
MINUBUMWE ivuga ko Itorero Indangamirwa rimaze gucamo abasaga 5000 ndetse igashimangira ko ryagiye ritanga umusaruro aho urubyiruko rwahanyuze rugaragaza itandukaniro n’abandi binyuze mu ndangagaciro zibaranga, ndetse abagiye hanze bagahagararira neza u Rwanda bahangana n’abagoreka amateka yarwo baba bariyo.

