Nshimiyimana Musa wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yicuza igihe yataye akoresha ibiyobyabwenge byatumye afungwa imyaka 7, ndetse abo bangana bakaba baramusize mu iterambere, akagira inama abandi kutishora mu manga y’ibiyobyabwenge.
Uyu muturage w’imyaka 33 avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge akiri muto ndetse biza gutuma areka ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, byamugizeho ingaruka zirimo kumugonganisha n’amategeko aho byanatumye afungwa agahabwa ibihano birimo n’icyageze ku myaka 7.
Ati: “Natangiye gukoresha ibiyobyabwege ndi muto, mbijyamo numva ari ibintu byoroshye gusa nza kubisayamo ndetse kubyikuramo bimbera ihurizo. nafunzwe inshuro zigera muri 7 cyangwa umunani. Mu nzererezi nafungiweyo kane ubundi ngafungwa njyanwe mu nkiko ndetse nakatiweho n’imyaka 7 ndayifungwa.”
Akomeza agira ati: “Nanywaga ibiyobyabwenge nkumva nabaye igihazi nkarwana umunsi wose ndetse nkanangiza ibintu by’abaturanyi.Ibi byose byambereye igihombo kuko byatumye ntanubaka n’umuryango wanjye kuko nashatse umugore nkajya mukubita, nanamutoteza dutandukana tubyaranye rimwe.”
Nshimiyimana avuga ko iyo nzira yanyuzemo yatumye urungano rwe rumusiga aho ubu we nta kintu afite mu gihe abo bangana bari mu mirimo itandukanye.
Ati: “Kujya mu biyobyabwenge ni umwaku kuri njye, kuko abo twiganaga ubu bararangije bamwe bari mu gisirikare abandi ni abapolisi banakomeye, ndetse hari n’uwo twiganye ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umwe mu Mirenge yo mu Ntara y’amajyaruguru. Ndicuza umwanya wanjye nataye ariko nkaba narafashe umwanzuro wo kubivamo ngasubira mu muryango nyarwanda nkaba umuturage mwiza.”
Mu magambo ya Nshimiyimana yakoze ku mitima y’abaturanyi ,yabasabye ko ubuhamya bwe bwababera isomo rikomeye ndetse abantu bakumviraho ububi bw’ibiyobyabwenge.
Ati: “Abantu bo muri Byimana muranzi nkiri muri ibi nahoze mvuga.Muzi uko nangiritse naho byangejeje. Ndabasabye nimwumve ububi bw’ibiyobyabwenge mubirinde abana banyu n’abandi bose batekereza kubikoresha babizinukwe. Nasoza nshimira ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe icyemezo cyo gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’ibyuma kuko bizatuma ubuzima buramirwa.”
Nshimiyimana avuga ko ubu agiye gutangira gushaka ibyo akora ndetse agakoresha imbaraga ngo arebe ko hari ibyatakaye yagaruza.
Abaturanyi bavuga ko bashimishijwe no kuba uyu mugabo yarabashije gutera intambwe akamenya ko yayobye akiyemeza kuva mu biyobyabwenge.
Manirafasha Straton yagize ati: “Uyu mugabo yari yarangiritse pe! Ni yo umubona ubona ko yashaje nyamara ari muto, yari yaratuzengereje nta muntu uvuga, twaratereye iyo, kuba avuye ibuzimu akaza ibuntu ni amashimwe akomeye ku baturanyi.”
Mumararungu Amina na we yagize ati: “Nshimiyimana ni umwe mu rubyiruko rwangijwe n’ibiyobyabwenge. Hari abumva aya makuru bakumva ari nk’ibiganiro bitabaho. Ariko twe twaturanye n’uyu mugabo tuzi neza uko ibiyobyabwenge byamugenje. Twishimiye ko yabivuyemo tunasaba n’ababicuruza kubireka kuko bari koreka abaturage.”
Minisiriti w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique ashimira icyemezo cyiza cyafashwe na Nshimiyimana agasaba ko n’abandi baba bakibikoresha babivamo bagafashwa gushaka imirimo ibafitiye akamaro.
Ati: “Ni ubutwari kumenya ko wayobye ndetse ukemera kugaruka mu nzira. Turashimira uyu muturage ku cyemezo kizima yafashe cyo kureka ibiyobyabwenge, aho akwiye no kuba isomo no ku bandi. Yaba Nshimiyimana ndetse n’abandi bakibikoresha tubasaba ko babivamo aho ubuyobozi bwiteguye kubafasha no kubashakira uburyo bwo kwihangira imirimo bakora ikabungura ikazamura imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.”
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko y’u Rwanda bikaremera cyane ku bantu babicuruza n’ababitunda aho Itegeko n° 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihana ibyaha n’ibihano muri rusange rihindura Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ko umuntu wese uhinga, ukora, utembereza, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bitemewe, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenga miliyoni 30 Frw.

