Kigali: Itorero Umuriro wa Pentekote ryafunzwe

igire

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bumaze gutangariza  ko bwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote by’agateganyo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, muri gahunda zo kugenzura ibikorwa by’amadini n’amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yahamirije \ ko icyatumye rufungwa by’agateganyo harebwe ku bintu byinshi birimo n’icy’uko rwemerewe gukora.

Amakuru tumaze kumenya, ni uko kimwe mu byatumye Itorero Umuriro wa Pentekote rifungwa, harimo kuba ritubahiriza amabwiriza yo kugenzura amajwi y’ibyuma asohoka mu rusengero.

Itorero Umuriro wa Pentekote riherutse kuvugwamo gucikamo ibice bibiri, kimwe kikaba cyaremeye kwikingiza no gukurikiza gahunda za Leta hakaba hari ikindi kidakozwa gukingiza abana no kuba batarikingije urukingo rwa Covid19. inkomoko yinkuru Imvahoshya

Share This Article