M23 yatanze impuruza ku Ngabo z’Uburundi zikomeje kurasa ibisasu mu Baturage

igire

Umuvugizi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, akoresheje

urukuta rwe rwa X yashyize hanze inyandiko  ziburira imiryango

 itandukanye ko ingaruka ziri bube ku rugamba bahanganyemo na

FARDC n’abambari babo ko ziri bubarwe ku Ngabo za EACRF zo mu gihugu cy’u Burundi.

 Kanyuka yavuze ibi nyuma y’uko bashinja  Ingabo z’u Burundi zo muri EACRF, kwifatanya na FARDC na  Wazalendo kandi bizwi ko zaje mu butumwa bwo kugarura  amahoro n’umutekano  mu Burasirazu  bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, atangaza ko bibabaje.

Ibi bikaba byatumye Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka amenyesha abagize Akarere baherereyemo, ubumwe bw’Abanye Congo muri rusange, umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) n’Imiryango, mpuzamahanga ko ingaruka ziribuze kuba k’urugamba zigomba kubarwa ku basirikare ba EACRF bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko bafite ibihamya ko Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano bw’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), zamaze kwifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya Abaturage n’Inyeshyamba  za M23.

Yongeyeho ko Ingabo z’u Burundi zagaragaye ziri kurasa ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage. Babikora kubufatatanye n’Ingabo za FARDC n’abambari babo FDLR, WAGNER na WAZALENDO.

Lawrence Kanyuka yasoje avuga ko M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo.

 

 

Share This Article