Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.

Samuel Dusengiyumva ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali
Dusengiyumva wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yahataniye uyu mwanya na Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.
Dusengiyumva yatowe ku majwi 532 kuri 99 ya Rose Baguma, mu gihe impfabusa zabaye 7.
Dusengiyumva asimbuye Pudence Rubingisa wari umaze imyaka irenga ine ayobora Umujyi wa Kigali kuva muri Kanama 2019. Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.
Aya matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwari rumaze kwakira indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange, baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.