Yanditswe na Bigenimana Didier

Iki kibazo cyashinjwe uwahoze ari Perezida wa Cuba, Raúl Castro, cyasubukuye ibihe bikomeye byaranze umubano wa Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urubanza rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho Leta zunze ubumwe z’Amerika zimushinja hamwe n’abandi bantu batanu uruhare mu ihanurwa ry’indege ebyiri z’umutwe w’Abanyamerika bakomoka muri Cuba witwa Brothers to the Rescue mu 1996. Icyo gikorwa cyahitanye abantu bane, barimo Abanyamerika batatu.
Perezida wa Cuba ubu, Miguel Díaz-Canel, yavuze ko ibyo birego hamwe n’ibindi bishinjwa Raúl Castro ari amayeri ya politiki adafite ishingiro mu mategeko.Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Cuba ari ikibazo ku mutekano w’igihugu cye kandi ko amahirwe yo kugirana amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi “ari make cyane.
Mu gihe ibyo birego byatangazwaga, abaturage benshi ba Cuba ntibari bafite amakuru kubera ibura ry’amashanyarazi rimaze igihe ku kirwa,hari aho abaturage bamara amasaha 20 nta muriro bafite. Amerika yashyizeho ibihano bikomeye birimo kugabanya cyane ibikomoka kuri peteroli byinjira muri Cuba, ibintu byagize ingaruka ku mibereho ya buri munsi.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakomeje kugaragaza ko ashaka gushyira igitutu kuri Cuba ndetse yanavuze ku mugaragaro ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa gikomunisiti buriho muri icyo gihugu.
Amerika isaba Cuba gukora impinduka za politiki n’ubukungu, nubwo ibisobanuro byazo bitarasobanuka neza. Bimwe mu byo ishobora gusaba harimo gufungura ubukungu kugira ngo abashoramari b’amahanga babashe gushora imari nyinshi, ndetse no guhagarika ibikorwa by’inzego z’ubutasi z’u Burusiya cyangwa u Bushinwa kuri icyo kirwa.
Ana Rosa Romero atuye mu igorofa ya 11 y’inyubako ya Granma Dos, inyubako nini yubatswe mu buryo bwa kijyambere igenewe guturwamo n’abaturage, iri mu murwa mukuru wa Cuba, Havana.
Uyu mupfakazi uri mu myaka ya 70 yavuze ko igihe umugabo we yapfaga vuba aha, umuriro w’amashanyarazi wari wagiye mu gace batuyemo, bituma amarana amasaha menshi umurambo we mbere y’uko ujyanwa.
Muri iyi minsi, kubera ko ascenseur ikunze kudakora, avuga ko adakunze gusohoka mu nzu ye.
Aganira na BBC yagize ati: “Biragoye cyane gusohoka ,iyo usohotse uba utazi ikigiye gukurikiraho, ntiwamenya ngo amashanyarazi ara kugenda ryari? Azagaruka ryari? Tuzamara amasaha angahe nta muriro?”

Ana Rosa akomeza avugako ku myaka ye, ari ibyago kwisanga hasi y’izo ngazi ugomba kuzamuka amagorofa 11 witwaje ibyo wahashye. Ariko kandi avuga ko hari abandi batuye muri iyo nyubako bafite ubuzima burushijeho kugorana.
Umuyobozi ushinzwe iyo nyubako, Juana Garcia, avuga ko abaturage icyenda bayituyemo bafite ibyuma bifasha umutima gukora (pacemakers), kandi ko badashobora kwemera kujya muri ascenseur batizeye ko umuriro w’amashanyarazi uhari. Ngo hari n’abagiye bafatirwa muri ascenseur hagati mu gihe habaye ibura ry’amashanyarazi , bakamaramo amasaha menshi.

Juana amaze hafi amezi atandatu agerageza kugeza amazi ku baturage barenga 100 mu gihe nta mashanyarazi ahari aho hari abasaza n’abakecuru baryamye ku buriri kubera uburwayi, ntibabone amazi keretse umuturanyi ayabatwarira azamuka amagorofa menshi mu mwijima.
Aganira na BBC yagize ati:“Biteye impungenge kuzamuka no kumanuka izi ngazi nta matara ariho. Iki ni ikibazo gikomeye cyane. Tuzi ko turi mu bihe bikomeye, ariko birababaje kubona iyi nyubako nziza iri mu mwijima,”
Icyo asaba ngonuko yashobora gutanga imirasire y’izuba (solar panels) kugira ngo ifashe abaturage b’aho atuye, cyane cyane abafite intege nke kurusha abandi.

Hari kontineri z’amato zigera kuri 40 zitagikoreshwa zirimo kuvugururwa kugira ngo zihindurwe amazu y’ibyumba bibiri arimo igikoni n’ubwiherero. Hari nk’izigera ku icumi n’ebyiri zenda kuzura, mu gihe izindi zikigaragaraho ibirango by’amasosiyete y’ubwikorezi bwo mu nyanja ku ruhande rwazo, ndetse hakaba haraciwe amadirishya yoroheje ku mpande zazo.
Nta nzu na nimwe muri izo itaratuzwamo abaturage , mu gihe leta ya Cuba iri kugerageza gushyira mu bikorwa umushinga hagati mu kibazo cy’ibura rya lisansi, wo kubaka umudugudu muto w’inzu zubatswe mu bikoresho bya kontineri, uzengurutswe n’ikibuga cy’abana n’aho abatuye aho bashobora guhahira .
Abanenga uwo mushinga bavuga ko ubushyuhe buzaba bwinshi cyane imbere muri izo nzu zubatswe mubyuma cyane mu gihe cy’impeshyi ikaze yo muri iki gihugu ariko umuyobozi w’aho umushinga uri gukorerwa, Orlando Diaz, wivugirako ko ari impirimbanyi y’impinduramatwara, ashimangira ko izo nzu ari igisubizo cyatekerejwe neza kandi aricyi kigomba gukemura iki kibazo gikomeye cy’inzu mu murwa mukuru wa cuba
Aganira na BBC yagize ati: “Ubu buryo bumaze gukoreshwa neza mu bindi bihugu. Twebwe turimo gusa kugerageza kugendana n’igihe.”
Diaz avuga ko we n’abandi bakozi bose bakorera aho hantu bazitabira urugendo rwateguwe na leta ku wa Gatanu, rwo gushyigikira Raúl Castro ku birego by’ubwicanyi byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akomeza agira ati:”“Ibirego bishinjwa Raúl ni ikinyoma kibi cyane,”
“Ni kuki bashyize ibirego kuri we ariko ntibabishyire kuri Luis Posada Carriles?” yakomeje abaza, avuga kuri uwo wahoze ari umukomunisiti w’Umunyamerika ukomoka muri Cuba, uwo Cuba yashinje gutegura igisasu cyahanuye indege mu 1973, cyahitanye abantu 73.

Diaz azi neza ibyabaye muri Venezuela mu ntangiriro za Mutarama ubwo Nicolás Maduro yavanwaga ku butegetsi ku ngufu n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko yizeye ko niba ubutegetsi bwa Trump bwarimo kwitegura gukoresha ingufu muri Cuba, umusaruro wabyo uzaba utandukanye cyane.
Ati:“Venezuela ni Venezuela, ariko Cuba ni Cuba,” avuga abishimangiye. “Kandi hano ntidutinya cyangwa ngo tubure ubutwari bwo guhangana n’ibi bihe.”
