Abanyamakuru bakwiye kumenya intego z’Igihugu z’iterambere

igire

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ‎ku ngengo y’imari ya Leta, kuri uyu wa Gatatu  Karinganire Peter, akaba ari  impuguke mu bukungu, yabibukije ko  umunyamakuru wumwuga agomba kuba yumva neza imitegurire , ishyirwa mubikorwa byingengo yimari yaleta bakongeraho no kumenya neza intego z’ighugu

by’umwihariko intego  Icyerekezo 2050, ndetse na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

Murwego rwokongerera abanyamakuru ubumenyi mugutara no gutangaza inkuru z’ubukungu ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bamaze iminsi 3 mumahugurwa  agamije kubongerera ubumenyi ku gukora inkuru zijyanye n’ ingengo y’imari ya leta

‎Yateguwe n’ikigo cy’Abanya-Suède giteza imbere ibitangazamakuru n’amashuri y’itangazamakuru (FOJO) ku bufatanye na AFRIMEDIA.

Karinganire Peter  nimpuguke mu bukungu, mu kiganiro yahaye abo banyamakuru, yabibukije ko uko abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’igihugu by’umwihariko icyerekezo 2050, ndetse na gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya 2 NST2.

‎Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, Ari Nako yumva neza Bibiliya, kugira ngo afashe abakiritu neza, namwe banyamakuru Niko bigomba kugenda. Mugomba kuba mwumva neza, intego z’igihugu by’umwihariko icyerekezo 2050, hamwe na NST2, ku buryo mubyumvisha Abaturage babakurukira.”

‎abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavugako ayamahugurwa arinkirakamaro   bavugako bajyaga  batangaza inkuru kungengo y’imari ntamibare bifashshije , ngo kubera ko baburaga aho bakura amakuru kubijyanye nigengo yimari kuri kikibazo bahuraga nacyo ngo kigiye kuba amateka kuko babasobanuriye aho bagomba kuyakura kandi byihuse batagomereye kubaza abakozi babishinzwe bakorera muri Minecofin .

‎”Ingengo y’ imari ni ingenzi ku buzima bw’ igihugu muri rusange nk’ umunyamakuru rero ni ingenzi kumenya byinshi ku mitegurire yayo kuko byose bishingira kuriyo. Ntiwakora inkuru ku buzima bw’ abantu n’ igihugu udasobanukiwe inkomoko y’ imari n’ imikoresherezo yayo.”

Umuyobozi mukuru wa AFRIMEDIA Rwanda

‎Solange AYANONE, yasabye abanyamakuru ko mubyo bakora birimo no guha Abaturage amakuru yizewe , bakwiye gushyira imbaraga biruseho no mu kwigisha Abaturage, Ari nayo mpamvu bateguriwe Aya mahugurwa, ku bijyanye n’ingengo y’imari

‎Ati, “Kumenya uko Ingengo y’imari itegurwa, uko ikoreshwa ndetse n’ibibazo bizamo, ni ingenzi cyane ku banyamakuru, ariko Kandi ni ingirakamaro abanyamakuru  bumwuga  mumenya neza, Ingengo y’imari ya leta, Gusa mu byo musanzwe mukora byo guha Abaturage amakuru, munongeremo imbaraga mu kwigisha Abaturage kuko kenshi baba Batumva neza ibinjyanye n’ingengo y’imari ya Leta kandi baba bagize uruhare mukuyitegura”

‎Abitabiriye Aya mahugurwa Kandi, banarebeye hamwe uko Ingengo y’imari ya Leta iyo yasohotse ngo itangire gukoreshwa, haba hanatangiye igikorwa cyo gutegura indi ngengo y’imari y’umwaka utaha

‎Ni ukuvuga igihe umwaka wa 2026-2027 uzaba utangiye hazagangira gutegurwa ingengo y’imari ya 2027-2028

Abanyamakuru bitabiriye ayamahugurwa baturutse mubitangazamakuru bitandukanye bigera kuri 21 bikororera murwanda aho buri kinyamakuru cyoherezaga umunyamakuru umwe

Umwanditsi :Theogene NZABANDORA

 

Share This Article