Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kamonyi: Igwingira mu bana ryagabanutse ku kigereranyo cya 11%
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Kamonyi: Igwingira mu bana ryagabanutse ku kigereranyo cya 11%

igire
igire Yanditswe December 21, 2024
Share
SHARE

Imibare itangwa n’Inzego zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa, igaragaza ko igwingira mu bana mu Karere ka Kamonyi ryavuye ku kigero cya 21.3% rigeze ku 10%.

Babivuze ubwo bishimiraga ingufu bashoye muri iki gikorwa cyo kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana, igikorwa cyabereye mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi utari uwa Leta wita ku Buzima bw’Ababyeyi,  ingimbi n’abangavu no kurengera umwana, Nsengiyumva Jacques avuga ko bafatiye urugero rwiza rw’ibishoboka ku ijambo mbwirwaruhame ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho yabajije impamvu igwingira n’imirire mu bana ritarandurwa.

Muri iryo jambo akaba yaravuze ko niba barahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bigashoboka, akibaza ikibura ngo iryo gwingira n’imirire mibi mu bana ngo rigabanuke.

Ati: “Izo mpanuro za Perezida ni zo zaduhaye imbaraga zo kuzamura ibipimo by’ubuzima hifashishijwe amarushanwa.”

Nsengiyumva avuga ko ayo marushanwa yo kuzamura ubuzima yatwaye igihe cy’imyaka ibiri kuko bayatangiye mu mwaka wa 2022.

Ati: “Muri iyo myaka ibiri hakozwe ubukangurambaga bukomatanyije, bituma igwingira rigabanuka ku kigero kingana na 11.3%.”

Uyu Muyobozi avuga ko hatanzwe amatungo arimo inkoko, bagaburira abana amagi n’amafi, bongeraho na gahunda y’ijisho ry’umuturanyi.

Mukandayisenga Josianne wari ufite abana bafite imirire mibi ikabije, avuga ko yabyukaga ajya guhinga atitaye ku ndyo agomba guha abana be, akibwira ko ibijumba, ibishyimbo n’imyumbati  ari indyo yuzuye igomba guhabwa abana.

Ati: “Nabimenye umwana wanjye umwe atangiye kujya mu ibara ry’umutuku.

Mukandayisenga akavuga ko yahawe n’abajyanama b’ubuzima, ndetse na Shisha Kibondo byamufashije kujya muri iyo gahunda ubu umwana we  akaba ari muzima.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko imbaraga ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwakoresheje mu kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bikwiriye kubera urugero rwiza utundi Turere two mu Ntara y’Amajyepfo

Ati: “Kuvana umwana mu mirire mibi ni inzira ndende, kuko itangira umubyeyi akimusama kugeza ku myaka ibiri.”

Kayitesi avuga ko iyi mibare yo kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana itizanye gusa, ko yashyizwemo imbaraga nyinshi.

Yavuze ko ibi bidakwiriye guharirwa Inzego z’Ubuzima zonyine, ko bisaba uruhare rwa buri wese bihereye ku mubyeyi.

Muri uyu muhango hateguwe inkera y’imihigo, izatuma hakorwa igenamigambi Intara y’Amajyepfo ikaba ishaka kugabanya igwingira mu bana, rikava kuri 21.7% rikagera kuri 15%.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Kamonyi agomba kubera Utundi Turere two mu Ntara y’Amajyepfo urugero rwiza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwateguye igitaramo cy’inkera y’imihigo cyo kwishimira ibyagezweho mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire December 21, 2024 December 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?