Lens yatsinze Nice yegukana igikombe cy’igihugu ku nshuro ya mbere mu mateka yayo y’imyaka 120.

igire

Yanditswe na Bigenimana Didier

Lens yatsinze Nice yegukana igikombe cy’igihugu
Lens yatsinze Nice yegukana igikombe cy’igihugu.

Umufaransa Florian Thauvin ukina uca ku ruhande rw’iburyo imbere , yafashije ikipe ye gufungura amazamu ku munota wa 25 ku kibuga cya Stade de France i Paris, atsinda ishoti ryanyuze hasi rijya mu nguni y’izamu.

Florian Thauvin yafashije ikipe ye gufungura amazamu ku munota wa 25
Florian Thauvin yafashije ikipe ye gufungura amazamu ku munota wa 25.

Nyuma y’aho, rutahizamu wahoze akinira amakipe ya Celtic na Crystal Palace, umufaransa Odsonne Edouard, yatsinze igitego cya kabiri ku mutwe habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire.

Odsonne Edouard niwe watsindiye equipe ye ya Lens igitego cya kabiri
Odsonne Edouard niwe watsindiye equipe ye ya Lens igitego cya kabiri.

Ikipe ya Nice yagerageje kwishyura ibifashijwemo n’umukinnyi wo hagati w’imyaka 17, umufaransa Djibril Coulibaly, watsinze igitego cy’umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, wari mukino we wa mbere atangiye mu marushanwa yo mu gihugu imbere.

umufaransa Djibril Coulibaly, watsinze igitego cy’umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere
umufaransa Djibril Coulibaly w’imyaka 17 ,  niwe  watsinze  Nice igitego cy’umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Nice yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ndetse inshuro ebyiri umupira ukubita igiti cy’izamu, ariko umunya Senegale Abdallah Sima wagiyemo asimbuye ku ruhande rwa wa Lens, yatsinze igitego ku munota wa 78 nyuma y’ubwumvikane buke bw’abakinnyi b’inyuma ba Nice, ahita ashimangira intsinzi.

 

Abdallah Sima wagiyemo asimbuye ku ruhande rwa wa Lens, yatsinze igitego ku munota wa 78
Abdallah Sima wagiyemo asimbuye ku ruhande rwa wa Lens, yatsinze igitego cy’agashinguracumu  ku munota wa 78.

Iki ni cyo gikombe cya mbere cy’igihugu ikipe ya Lens yegukanye mu mateka yayo, ndetse ni n’igikombe cya mbere gikomeye ibonye kuva yegukana igokombe cyahozwe cyitwa Coupe de la Ligue mu 1999, nyuma y’umwaka umwe gusa itwaye igikombe cya shampiyona yayo rukumbi.

Lens yarangije shampiyona y’icyiciro cya mbere mugihugu cy’Ubufaransa (Ligue 1) iri ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atandatu na Paris Saint-Germain yabaye iya mbere, ariko PSG ikaba yaraje gutungurwa hakiri kare mu guhatanira iki gikombe cy’igihugu isezererwa na Paris FC mu cyiciro cya 1/32.

Nice yo imaze gutwara shampiyona y’u Bufaransa inshuro enye, ariko iheruka igikombe mu 1997 ubwo yegukanaga igikombe cy’igihugu

Iyi kipe ifitwe na sosiyete ya Ineos, iyobowe na Sir Jim Ratcliffe usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa ba Manchester United, itozwa n’uwahoze atoza amakipe ya Southampton na Leicester City, Claude Puel.
Nice yarangije shampiyona ( Ligue 1) iri ku mwanya wa 16, irusha umwanya umwe n’amanota icyenda gusa ku ikipe ya Nantes iri muzamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri ijyane n’ikipe Metz .

Share This Article