Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 134 ziturutse muri Libya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 134 ziturutse muri Libya

igire
igire Yanditswe June 13, 2023
Share
SHARE

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yatangaje ko yakiriye ku nshuro ya 14 itsinda rigizwe n’abantu 134, bifuza ubuhungiro bavuye ahanini mu Ihembe rya Afurika.

MINEMA ivuga ko aba bantu bageze mu Rwanda amahoro buririye indege muri Libiya, bakaba barimo 64 bakomoka muri Eritereya, 35 bava muri Sudani, 17 bava muri Etiyopiya, 15 bava muri Somaliya, 2 bavuye muri Cameroon n’umwe ukomoka muri Mali.

Iyo Minisiteri ivuga ko izi mpunzi zigiye gucumbikirwa mu Kigo “Gashora Transit Center’, gisanzwe gicumbikiye abandi bagiye baza mbere yaho mu bihe bitandukanye.

MINEMA iti “Leta y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bashyizeho gahunda y’ubutabazi yiswe Emergency Transit Mechanism (ETM), igamije gukiza amagara y’abantu kandi igatanga ibisubizo birambye ku bashaka ubuhungiro bafatirwa muri Libiya, bakazanwa kuba bacumbikiwe mu Rwanda”.

Iyi gahunda yo gucumbikira abantu bambukira muri Libiya bajya gushaka imibereho ku mugabane w’i Burayi, n’ubwo abenshi barohama mu nyanja ya Mediterane, u Rwanda rwayitangiye mu mwaka wa 2019 nyuma y’uko byifujwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Kuva icyo gihe kugeza ku baje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, u Rwanda rumaze kwakira impunzi zirenga 1600, zagiye zituzwa mu nkambi ya Gashora mu Bugesera.

Muri bo abarenga 900 bakaba bamaze kubona ibihugu bibakira, byemera kubatuza nk’abaturage babyo.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire June 13, 2023 June 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?