Urubyiruko rusaga 1000 n’abayobozi mu nzego zinyuranye bahuriye mu Intare Conference Arena, ahagiye kubera Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.
Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.
Ibiganiro bitangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko #IgihangocyUrungano byibanda ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.
Ni ihuriro kandi rinahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye ni abahagarariye abandi mu Turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.