Abahinzi b’imbuto bakorera mu cyanya cyahariwe ubuhinzi mu Turere twa Kayonza na Ngoma bavuga ko aho batangiye gusarurira izi mbuto byabahinduriye imibereho, ndetse bakaba bafite icyizere cy’iterambere rirambye bazakura muri uyu mushinga.
Abatuye Imirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza na Remera mu Karere ka Ngoma bavuga ko batangiye gusogongera ku byiza by’umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto washyizwe muri iy0 Mirenge.
Uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ukorerwa muri iki cyanya, ubu hari abatangiye gusarura ndetse bageza umusaruro wabo ku isoko.
Ku nshuro ya mbere hasaruwe imyembe ibilo 24 850 byinjije amafaranga y’u Rwanda 5 228 970, avoka basaruye 209 013 zavuyemo amafaranga y’u Rwanda 46 970 240.
Hari abavuga ko ubu buhinzi bwatumye ari bwo bwatumye bafata ku mafaranga menshi mu buzima bwabo bayaboneye mu gihe kimwe, bakemeza ko imibereho yabo yatangiye guhinduka.
Erusa Mukangarambe w’imyaka 76 agira ati: “Nasaruye avoka mu gihembwe cya mbere twejeje mbona amafaranga ibihumbi 800. Ni bwo nari mfashe amafaranga angana atya nkayabonera rimwe. Aya mafaranga yatumye ngira inka n’ihene ebyiri, nanikemurira ibibazo byari bikeneye amafaranga iwanjye. Ubu umusaruro wa mbere wonyine hari byinshi wahinduye, imibereho yanjye irarushaho kuba myiza.”
Akomeza agira ati: “Twabanje kwinangira tuvuga ko abatuzaniye ubuhinzi bw’avoka bashaka kutwicisha inzara kuko twavugaga ko avoka uyitera ari iyo kuzaribwa n’umwuzukuru. Nyamara mu myaka 2 Twari twatangiye gusarura aho ubu noneho b’ababirwanyaga turi kwivuza gushaka kongera ubutaka twahingaho imbuto.”
Kabarondo Faustin utuye mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo yagize ati: “Uyu mushinga watangiye kuduhindurira ubuzima biturutse ku kuba twaratangiye gukirigita ifaranga. Twahoze dutuye aha duhinga uruvange rw’imyaka idafatika, ntitubone umusaroro. Aho hatunganyirijwe hagatangizwa ubu buhinzi bw’imbuto n’ubutaka bwacu bwagize agaciro aho bwahenze kubera imari iri kuvamo.”
Nyemazi John Bosco umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mushinga waje ugamije guteza imbere abaturage asaba abagenerwabikorwa gushirika ubute bakabyaza umusaruro amahirwe begerejwe.
Ati: ‘Gutunganya kiriya cyanya gihingwamo imbuto byatwaye akayabo. Ni umushinga uri mu nyungu z’abaturage, aho dusaba kuwubyaza umusaruro bagakora bagakira bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi.”
Abahinzi bahinga imbuto muri icyo cyanya cya hegitari zisaga 1 300 bagera ku 4 047.Bahinga imbuto zirimo avoka, iziri mu bwoko bw’amacunga, ibifenesi, ibinyomoro n’izindi.
Gutunganya ubutaka bwabo byakozwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga KIWIIP ufasha mu bikorwa by’iterambere no kurengera ibidukikije mu karere ka Kayonza, utwara ingengo y’imari ya miriyari 4 zisaga kuko kugeza ubu hamaze gukoreshwa 4.321.000.000frw.


