Perezida Maduro wa Venezuela yafatiwe mu gitero cy’igisirikare cya Amerika

igire

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela n’umugore we bafashwe bakajyanwa hanze y’igihugu cyabo, bikaba byabaye ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibigitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatandatatu tariki 3 Mutarama 2026.

Ibi bitero by’igisirikare cya Amerika byanibasiye ibikorwa bya gisirikare bitandukanye muri Caracas, ndetse no mu zindi Leta za Venezuela zirmo Miranda, La Guaira na Aragua, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu yabitangaje.

Ibi bibaye nyuma y’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, aho Perezida Trump ashinja Maduro kuba ari we uyoboye abari mu ruhererekane rw’abacuruza ibiyobyabwenge, bituruka muri Venezuela byinjira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birego ariko Perezida Maduro arabihakana, ahubwo agashinja Trump gushaka kumuhirika ku butegetsi, kugira ngo yigarurire umutungo kamere uri mu butaka bwa Venezuela, wiganjemo peteroli.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, na bwo igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ubwato bwa Venezuela bwari buri mu mazi, aho cyavugaga ko bwari butwaye ibiyobwabwenge, icyo gitero kikaba cyaraguyemo abantu batanu.

Share This Article