Mu itangazo yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social, Trump yanditse ati: “Irani yavuze ko izakora igitero gikomeye kurusha mbere hose. NTIBAGERAGEZE KUBIKORA KUKO NIBATINYUKA, TUZABARWANYA N’INGUFU ZITARI ZABONEKA!”
Ibyo yabivuze nyuma y’uko umutwe w’ingabo za leta ya Iran zitangaje ko zizagaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika na Israel kugira ngo uhorere urupfu rwa Khamenei.
Mu masaha make ashize, ingabo za Iran zavuze ngo: “Tugiye gutangiza igitero gikomeye kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka y’ingabo za Repubulika ya Kiyisilamu ya Irani mu turere twigaruriwe n’ibigo by’iterabwoba bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cya vuba.”
Bamwe mu Banya-Irani bari kwishimira inkuru y’uko Ayatollah Ali Khamenei yishwe mu bitero byakozwe na Amerika na Isiraheli.
Videwo zemejwe na BBC Ishami ry’Igiperse gikoreshwa muri Iran zigaragaza abantu bari mu byishimo mu mijyi myinshi nijoro.
Muri iki gitondo, ibyinshi mu bibera mu mihanda bisa nkaho ari ibikorwa bishyigikiye guverinoma byo kuririra urupfu rw’umutegetsi w’ikirenga, nk’uko BBC Persian ibitangaza.
Amashusho yafashwe mu mihanda ya Isfahan hagati muri Irani agaragaza abantu bavuza amahoni y’imodoka zabo mu byishimo.
Indi videwo yagaragaje abantu bateraniye iruhande rw’umuriro mu gihe haboneka n’ibishashi by’ibyishimo (fireworks).
Imiryango myinshi y’abigaragambya bishwe mu myigaragambyo iheruka nayo yagiye mu mihanda kugaragaza ibyishimo kubera urupfu rwa Ayatollah.
I Tehran, amashusho aturuka mu bigo by’itangazamakuru agaragaza abantu bari mu mihanda barira, bamwe bafite amafoto ya Khamenei.
