Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ngufu za Nikeleyeri mu Bufaransa

igire

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri mu iterambere, yakiriwe mu Bufaransa.

Perezida Kagame agaragiwe n’abayobozi barimo itsinda ryaturutse mu Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), akaba ari yo nshuro ya mbere Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’imyaka mike u Rwanda rweruye ko rwiteguye kubyaza umusaruro izi ngufu mu zego zinyuranye z’iteramberery’Igihugu.

Perezida Kagame yitabiriye iyo nama, nyuma y’uko mu cyumweru gishize impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (International Atomic Energy Agency-IAEA) zaje mu Rwanda, mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bwo gusuzuma ibikorwa remezo by’ahazubakwa inganda nto zitunganya nikeleyeri n’imyiteguro u Rwanda rufite mu  kubyaza umusaruro izo ngufu.

Dr. Fidele Ndahayo, Umuiyobozi Mukuru wa RAEB, akaba n’umwe mu baherekeje Perezida Kagame muri iyo nama, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe idasubira inyuma yo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri.

Yavuze ko ari urugendo rwatangiye mu myaka myinshi ishize, ahamaze gukowa inyigo z’ahantu hashobora kubakwa inganda zizitunganya, bijyana no guhugura impuguke z’u Rwanda ziteguye gukora mu nganda nto.

Yakomeje avuga ko haze gukorwa igenzura n’ubusesenguzi ki muyoboro mugari w’amashanyarazi kugira ngo harebwe niba witeguye kwakira ingufu z’inyomngera zizaba kuri atomike.

Iyi nama ya kabiri iteraniye i Paris, igamije kugaruka ku biganiro nyunguranabitekerezo bigamije kugaragaza uburyo ingufu za nikeleyeri ari zitanga icyizere cy’igisubizo kirambye ku gutanga ingufu z’amashanyarazi muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.

Impuguke zivuga ko ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri nikeleyeri ziramba kandi zitangiza ibidukikije, bityo zikaba zizewe kandi zigira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’Isi cyo kubaka iterambere rirambye kandi ritangiza ibidukikije.

Dr. Ndahayo yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rutanga ingufu za atomike bitarenze nibura mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.

Mu mwaka wa 2025 utangira, Perezida Kagame yagaragaje ko gukoresha ingufu za Nikeleyeri ari inzira yafasha Isi bishingiye ku kuba zitanga amashanyarazi yizewe kandi adahumanye kandi ayo Isi ikeneye azaba yarikubye inshuro zikaakaba eshatu bitarenze mu 2050.

By’umwihariko u Rwanda rwiteguye ko gukoresha ingufu zizewe bizarufasha mu guteza imbere inganda n’ikoranabuhanga rigezweho mu kuzamura buzima bwiza, uburezi, n’ubuvuzi.

Kugeza uyu munsi 10% by’ingufu z’amashanyarazi ku Isi ni zo zitunganywa mu ngufu za Nikeleyeri, mu gihe umutekano w’ingufu, n’uburambe bw’inkomoko yazo ugenda uhungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, intambara z’urudaca n’ibindi.

Inama Mpuzamahanga yabanjirije iyi yahuje ibihugu birenga 60, yateraniye i Buruseli mu Bubiligi mu mwaka wa 2024.

Share This Article