Abantu bagera ku 50,000 bakomeje kuburirwa irengero muri Venezuwela.

igire

Mu gihe hashize icyumweru kimwe habaye imitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela, ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gukusanya imibiri y’abahitanywe na yo birakomeje. Ibihugu birenga 30 bikomeje gutanga ubufasha, mu gihe abantu bagera ku 50,000 bagikekwa kuba baraburiwe irengero, naho umubare w’abamaze kwemezwa ko bapfuye ugeze ku 1,719.
Nk’uko ikigo NASA cyabitangaje, hifashishijwe amafoto yafatiwe mu kirere n’ibyogajuru, inyubako zigera ku 58,870 zangiritse cyangwa zirasenyuka mu bice byibasiwe n’iyi mitingito.

Ahagenewe gushyingwa imibiri y’abapfuye byagateganyo (Morgue) huzuye.

Mu ntara ya La Guaira, ku cyambu hahise hashyirwaho morgue z’agateganyo kuko izari zisanzwe zuzuye. Imibiri myinshi y’abapfuye iracyoherezwa aho, mu gihe n’ibitaro byuzuye abarwayi.  No mu murwa mukuru Caracas, ibintu ni uko bimeze , hari amagana y’imibiri ibitswe mu bubiko bw’agateganyo bwubatswe hafi y’icyambu kiri nko ku bilometero 40 uvuye mu mujyi rwagati. Abakozi bashinzwe gushyingura bavuga ko buri munsi bakora hagati y’imihango yo gushyingura 60 na 70, kandi basabwe gutegura hagati y’imva 100 na 200.

Gutwika imibiri (crémation) nabyo bikomeje umusubirizo. Umwe mu bakozi yavuze ko yakoraga kugeza saa sita z’ijoro mu mpera z’icyumweru, mu gihe mugenzi we Freddy Rey yavuze ko ibi ari intangiriro gusa.

Amerika yongereye ubufasha.

Ku wa mbere, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gufungura icyambu cya La Guaira, bituma amato atwaye imfashanyo yinjira. Ubwato bwa gisirikare USS Fort Lauderdale bwageze muri ako gace butwaye ibikoresho n’abakozi bo gutanga ubutabazi.
Iki gikorwa gifite ubusobanuro bwihariye kuko muri Mutarama uyu mwaka, ingabo za Amerika ari zo zari zafashe uwari Perezida Nicolás Maduro, washakishwaga kubera ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Nyuma y’ibyo, umubano hagati ya Washington na Caracas warahindutse, maze Perezida Donald Trump atangaza ko ashyigikiye Perezida w’agateganyo Delcy Rodríguez, mu gihe Amerika yanagenzuye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli muri Venezuela.

Amerika yahise ikuba kabiri amafaranga yagenewe gufasha Venezuela nyuma y’iyi mitingito, agera kuri miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, azanyuzwa mu miryango itegamiye kuri Leta no mu bigo bya Lonia ,abantu bagera ku 50,000 baracyashakishwa.
Loni ivuga ko abantu bagera ku 50,000 bakiri mu rwego rw’ababuriwe irengero,kandi iyi mitingito yasize toni zigera kuri miliyoni 1.2 z’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse mu Ntara ya La Guaira.

Abaturage n’abakorerabushake bavuga ko ikibazo gikomeye ari ukubura abakozi n’ibikoresho bihagije byo gutabara.
Nk’uko umuhuzabikorwa wa Loni muri Venezuela, Gianluca Rampolla Del Tindaro, yabitangaje, ibihugu 27 byohereje amatsinda arenga 40 y’abatabazi, arimo abantu barenga 2,000 n’imbwa zirenga 160 zifashishwa mu gushakisha abantu.

Haracyari icyizere cyo kubona abarokotse
Ku Cyumweru, ayo matsinda yashoboye gukura abantu barindwi bakiri bazima munsi y’amatongo. Amashusho yagaragaje abo bantu basohorwa bafite amarira, bafite ihungabana ariko bakiri bazima.
Kugeza ubu, imibare ya Leta igaragaza ko abantu 1,719 bamaze gupfa, naho 5,034 barakomereka.
Loni yatangaje ko igiye kohereza imifuka 10,000 yo kubikamo imibiri y’abapfuye, bitewe n’uko inyubako zigera ku 2,500 zangiritse cyane cyangwa zirasenyuka burundu.

Imiryango itegereje imibiri y’ababo
Wilker Molalla, umwe mu barokotse w’imyaka 25, yavuze ko ategereje guhabwa imibiri ya mushiki we n’abana be ndetse n’abana ba musaza we.
Yagize ati: “Batubwiye ko bari hano. Dutegereje ko imodoka zizanye imibiri zigera kugira ngo tuyihabwe hamwe n’inyandiko z’ibizamini byakorewe ku mibiri.”

Umutingito wakurikiyeho wongereye ubwoba.
Ku wa Mbere mu gitondo habaye undi mutingito wari ufite ubukana bwa 4.6, wumvikanye muri Caracas no muri La Guaira. Nubwo nta byangiritse bishya byatangajwe, abaturage bavuga ko bongeye kugira ubwoba bwinshi.

Umutabazi ari gukora ubutabazi ahasenyukiye inyubako nyuma y'imitingito yibasiye La Guaira muri Venezuela ku wa 29 Kamena 2026.
Umutabazi ari gukora ubutabazi ahasenyukiye inyubako nyuma y’imitingito yibasiye La Guaira muri Venezuela ku wa 29 Kamena 2026.

UMWANDITSI:BIGENIMANA Didier

Share This Article