
Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’umubikira, Soeur Immaculée ari kumwe n’itsinda riturutse mu muryango wa gikristu witwa Famille Esperance.
Ibiganiro byabo byibanze ku cyakorwa mu gukomeza kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.
Soeur Immaculee Uwamariya ni umubikira umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera inyigisho atanga ku rukundo, kubana, urubyiruko n’imibereho rusange harimo no kubaka ingo zihamye.
Akaba ari umwe mu bashinze Umuryango Famille Esperance, Umuryango uhuza abemera bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bashaka kwishyira hamwe, bashinze imizi mu buzima bwa gikirisitu n’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika no hanze yayo, cyane cyane hagamijwe guteza imbere ingo n’umuryango muri rusange.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.